Burera: Guhuza ubutaka byongereye umusaruro

Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Burera batangaza ko bamaze gusobanukirwa na gahunda yo guhuza ubutaka kuko basanze itanga umusaruro utubutse kubera guhinga kijyambere.

Muri gahunda yo guhuza ubutaka abahinzi bahinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe mu gace runaka. Mu Karere ka Burera hatoranyijwe guhingwa ibirayi, ibishyimbo, ibigori ndetse n’ingano kuko aribyo bihera cyane.

Abahinzi bo muri ako karere bahamya ko kuva aho batangiriye gahunda yo guhuza ubutaka basigaye babona umusaruro ushimishije bitandukanye na mbere, nk’uko uwitwa Nibaseke Lucien abihamya.

Gahunda yo guhuza ubutaka yatumye abahinzi bongera umusaruro.
Gahunda yo guhuza ubutaka yatumye abahinzi bongera umusaruro.

Agira ati “Mbere twahingaga nk’abasiba, tugahinga turarenza! Ariko noneho ubu duhuza ubutaka neza, aho twateguye tugaterera rimwe… (mbere) nk’ibiro 50 (by’ibishyimbo) gusa ukabyeza mu isambu nini, ariko ubu umuntu asarura imufuka w’ibiro 300”.

Nkundimana Juvenal we agira ati “Bifite akamaro cyane! Nta nzara ikibaho cyane nka mbere kuko abantu bahuje ubutaka bakaba bagera ku musaruro uhagije”.

Abo baturage bakomeza bavuga ko guhuza ubutaka byatumye banahabwa imbuto z’indobanure, bakazihinga ku murongo bashyiramo ifumbire, mu gihe mbere ngo bahingaga mu kajagari rimwe na rimwe nta n’ifumbire bashyizemo.

Bakomeza bavuga ko kuba mbere gahunda yo guhuza ubutaka igitangira batarayumvaga byaterwaga n’ubujiji bwo kutayisobanukirwa.

Ibirayi ni kimwe mu bihingwa byatoranyijwe mu Karere ka Burera.
Ibirayi ni kimwe mu bihingwa byatoranyijwe mu Karere ka Burera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwakomwje gukangurira abaturage guhuza ubutaka mu rwego rwo kongera umusaruro kugira ngo bihaze mu biribwa kandi basagurire n’amasoko.

Kuri ubu ibihingwa byatoranyijwe guhingwa muri ako karere; nk’ibirayi bihingwa ku butaka bwahujwe bungana na hegitari 10020, naho ibigori byo bihingwa ku butaka buhuje bungana na hegitari 12605.

Ibirayi iyo bihinze kuri ubwo buso bitanga umusaruro ubarirwa muri toni ibihumbi 300 mu gihe ibigori byo bitanga umusaruro ungana na toni zibarirwa mu bihumbi 60.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

guhuza ubutaka ugahinga igihingwa kiberanye n’akarera ntiwabura umusaruro ufatika rwose ngira ngo aha mwabyiboneye

rusunzu yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka