Bugesera: Akarere katanze miliyoni hafi 15 zo gukemura ikibazo cy’imbuto y’imyumbati

Miliyoni hafi 15 z’amafaranga y’u Rwanda yateganyijwe kuzagura imbuto y’imyumbati mu ngengo y’imari y’akarere ka Bugesera y’umwaka wa 2014-2015, azafasha mu gukemura ikibazo cy’imbuto kigaragazwa n’abahinzi b’imyumbati.

Abahinzi bo mu karere ka Bugesera bavuga ko imyumbati bahinga yadutsemo uburwayi bwa Mozayike na Kabore, bityo bakaba ntacyo bazasarura kubyo bahinze uyu mwaka.

Igihingwa cy’imyumbati kiza ku mwanya wa mbere mubyo Abanyabugesera bakunze guhinga cyane ko ari igihingwa kiberanye n’ikirere cya Bugesera aho gishobora kwihanganira ibihe by’izuba; nk’uko byemezwa na Rukundo Julius, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.

Agira ati «cyakora kuri ubu abahinzi barataka ko bafite ikibazo cy’imbuto niyo mpamvu mu ngengo y’imari y’akarere ka Bugesera twashyizemo amafaranga arenga miliyoni 15 zo kubashakira imbuto nshya kuko iyo bari barahinze yibasiwe n’indwara».

Iyo mbuto nshya izahabwa abaturage mu kwezi kwa cyenda, igihe abahinzi baba batera imyumbati.

Rukundo Julius ni umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere mu karere ka Bugesera.
Rukundo Julius ni umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Bugesera.

Abahinzi bavuga ko imbuto zose basigaye bahinga zirwara ariko Niyonzima Jean Paul agronome mu karere ka Bugesera avuga ko indwara z’imyumbati, Mozayike na Kabore zikunze kwibasira imbuto gakondo.

Agira ati “imbuto bari barahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) barayihinze irashima maze bibagirwa kubika imbuto, nibwo bagiye guhinga imwe ya gakondo ariyo ikunze kwibasirwa n’indwara”.

Iretse imbuto gakondo nka gitaminsi na Gahene, hari amazina y’imbuto y’imituburano nka Serukuseke , Rwizihiza, Mbagarumbise, Mbakungahaze, kizere na mavoka, izi mbuto abaturage bavuga ko uko bagenda bazihinga zigeraho nazo zigafatwa n’indwara, ari nayo mpamvu basaba RAB, ikigo gifite mu nshingano ubuhinzi ko cyabafasha kubona ubundi bwoko bw’imbuto bubaha umusaruro.

Bugesera iza mu turere dukunze kubonekamo imyumbati aho iki gihingwa ugisanga mu mirenge yose uko ari 15 igize aka karere.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

imyumbati itunze abanyarwanda benshi ibi rero ubuyobozi bw’akarere kakoze ni byiza cyane ahubwo barebe ko izagera kuri bose kandi bazibuke no gusagurira abandi.

Tity yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

mukore uko mushoboye mufashe rwose abo bahinzi dore niko kazi kabo ka buri munsi bari munshingano za akarere, dukomeze gushima uturere tugenda dushyira mu bikorwa neza imihigo yatwo

karekezi yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka