Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) nicyo gitanga izo mashini ndetse kikanatanga amahugurwa yo kuzikoresha.
Iyo gahunda kandi irajyana no gutanga imbuto nshya y’umuceri yihanganira ubukonje nk’uko bisobanurwa n’ushinzwe igenzura n’iyamamazabuhinzi muri JICA mu turere twa Bugesera na Ngoma, Zetsugaku Kurita.
Yagize ati “izi mashini zibagara turimo guha abahinzi, umuhinzi azikoresha umunsi umwe ahantu yakoreshaga iminsi itanu cyangwa irenga”.
Utu tumashini dukoreshwa dusunikwa kandi ibyiza byatwo niko katazamura ibyatsi ngo kabishyire imusozi ahubwo gahita kabitaba mu butaka bigahinduka ifumbire kuburyo bitabangamira umuceri uhinzwe nk’uko byemezwa na Mvuyekure John umwe mubahinzi b’umuceri bahuguriwe gukoresha izo mashini.
Agira ati “ izi mashini zatugabanyirije akazi kuko igihe umuhinzi yamaraga abagara cyarabanutse cyane, ikindi kandi ntibigoranye kuyikoresha kuko bisaba kugenda umujyo umwe”.
Izo mpuguke mu buhinzi bw’umuceri kandi zisaba abahinzi ko mu gihe babonyemo bimwe mu bibazo bishobora gutubya umusaruro w’umuceri birimo ibyonnyi, isazi y’umuceri, uburima na cyumya iterwa n’udukoko tw’ibihumyo akenshi tuza mu gihe haje ubukonje n’imvura nyinshi, basabwa kwihutira kubabwira maze bakabagira inama.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|