Bugesera : Abahinzi b’umuceri bahuguriwe uburyo bwo guhinga mucye bagasarura mwinshi

Umushinga w’Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe imibanire (JICA), wahaye abahinzi b’umuceri ubumenyi bwo kuwuhinga, kuwurobanura no kuwuhumbika neza bakawutera kandi ukera ari mwinshi kuruta uko babonaga.

Ibi byagaragajwe n’abahinzi b’umuceri bahagarariye abandi bo mu gishanga cya Nyakariba kiri mu murenge wa Nyarugenge mu karere Bugesera, kuri uyu wa Gatanu tariki 25/01/2013, ubwo hasozwaga amahugurwa bahawe yo guhinga umuceri mu buryo bugezweho.

Abaturage babonye umusaruro ugereranyije na mbere, kuko bahinga imbuto nziza kandi bagatera ingemwe ziri hagati y’ebyiri n’eshatu zitanga umusaruro ugaragara.

Bitandukanye na mbere aho haterwaga nyinshi ntizitange umusaruro, nk’uko bitangazwa n’ushinzwe igenzura n’iyamamazabuhinzi muri JICA mu turere twa Bugesera na Ngoma, Zetsugaku Kurita.

Abahinzi barigishwa gusanza umurima ugiye guhingwamo umuceri.
Abahinzi barigishwa gusanza umurima ugiye guhingwamo umuceri.

Yagize ati: “Bahabwa amsomo yo guhitamo imbuto, kuyihumbika, kuyitera, kuyibagara no gushyiramo ifumbire kugeza basaruye. Mbere umurima wa ari eshanu waterwagamo ibiro bitanu ariko kuri ubu uterwamo ikiro kimwe. Mbere bahingaga ibiro 100 kuri hegiratari, kuri ubu bahinga ibiro 20 kuri hegitari”.

Augustin Rugwizangoga, Perezida w’impuzamashyirahamwe ihinga umuceri mu karere ka Bugesera, avuga ko uburyo butuma umusaruro wiyongera kuko bahumbikaga ku murima wa ari eshanu ibiro 25 bagakuramo toni zigera kuri eshatu.

Ariko kuri ubu basigaye basarura toni ziri hagati y’esheshatu na zirindwi bateye ikiro kimwe cy’muceri, nk’uko Rugwizangoga yakomeje abitangaza.

Uko basanze bakoreshaga amazi make kuyo basabwaga.
Uko basanze bakoreshaga amazi make kuyo basabwaga.

Ati: “Urumva ibiro bigera kuri 25 umuhinzi asagura ni byinshi arabirya cyangwa akabishora ku isoko, si ibyo kuko ubu hari igihe usanga umunzi asaruye toni zisaga 10 kuri hegitari”.

Noda Tatsuki ukuriye gahunda y’ubuhinzi n’iterambere ry’abikorera mu mushinga JICA, avuga ko bashoye amafaranga asaga miliyoni eshanu z’amadorari mu gikorwa cyo guhugura abahinzi b’umuceri bo muturere twa Bugesera na Ngoma.

Abo bahinzi baturutse muri koperatve 10 zitandukanye, baragaragaje ikibazo cy’imwuzure bakunda guhura nawe maze ukajyana imyaka yabo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka