Ubuhinzi muri green house ni ubuhinzi butangiriza ibidukikije,bukorwa ahantu hato kandi bugatanga umusaruro mwinshi. Aha hahingwa imboga cyangwa imbuto. Ubu buhinzi bufasha kurwanya imirire mibi mu ngo ndetse bakanasagurira amasoko.
Abahinzi 30 bo mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma bavuga ko umushinga w’ubuhinzi muri “green house” bakorewe n’umushinga urengera ibishanga ,imigezi n’ibiyaga bikora ku kiyaga cya Victoria(LVEMP) bawitezemo amafaranga menshi azabagirira akamaro.
Sebageni Fidele,umwe muri aba bahinzi avuga ko biteze umusaruro ufatika muri ubu buhinzi kandi ko bafite intego yo kuzabwikomereza mu gihe uyu mushinga uzaba urangiye.
Yagize ati” Turabona bizaduteza imbere kuko nk’inyanya twahinzemo turabona zareze cyane ,turitegura gukoramo toni eshanu ku mwaka kubutaka buto bwa 312 metro.”
Ngirabakunzi Octavien, umukozi w’ikigo REMA ukurikirana ibikorwa by’umushinga LVEMP mu karere ka Ngoma, avuga ko ubuhinzi bwa green house kuri aba bahinzi bwatwaye miliyoni zigera ku icumi yatanzwe n’uyu mushinga LVEMP.
Ngirabakunzi avuga ko ubu buhinzi butanga umusaruro mwinshi kandi butangiriza ibidukikije ari nayo mpamvu bawukoreye aba bahinzi ngo bamenye uburyo bwo guhinga impande z’ibishanga mu buryo butangiririza ibidukikije.
Yagize ati”Mu ntego LVEMP ifite uretse kurengera ibidukikije hazamo n’intego yo kuzamura imibereho myiza y’abagenerwa-bikorwa,aribo baturage bakoreshaga ubutaka kuva kuri metro 20 uvuye ku gishanga.”
Kugera ubu aba bahinzi bibumbiye muri koperative bise( JAVECO )batangiye gusarura inyanya za mbere, ubu bari gushaka isoko ry’izo nyanya.
Abagize iyi koperative bafashijwe ni abahinzi batishoboye batoranijwe mu bakoreshaga amasambu akora ku biyaga,nyuma aza gufatwa n’uyu mushinga LVEMP ngo bahakorere ibikorwa bitangiriza ibishanga n’ibiyaga kuko kuhahinga byahangirizaga.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe ni byiza ccyane mbese mwaduha contact y’uwo mushinga wa livemp natwe tukazajyAYO GUKORERAYO URUGENDO SHURI?
ndumva ahubwo iyi tekiniki ari sawa cyane dore ko hera byinshi kubutaka buto mugihe u rwanda dufite ubutaka buto twakabaye twifashisha ubu buryo
twese twiyemeje guhinga dukoresheje green house