Ubusanzwe ibihingwa byatoranyijwe guhingwa mu Karere ka Burera ni ibirayi, ibishyimbo, ibigori ndetse n’ingano. Bihingwa ku butaka buhuje. Ibindi bihingwa bisigaye nk’amasaka bigahingwa ku bundi butaka bwasagutse.
Nubwo muri rusange abaturage bo muri ako karere batangiye gucengerwa na gahunda yo guhuza ubutaka, usanga hari bamwe bagenda badohoka, bakiyiba bagahinga amasaka k’ubutaka bwahujwe.
Abaturage batandukanye bahamya ko bakunda amasaka kubera ko abaha inyungu kandi batashoye byinshi.
Mutuyimana Alphonse agira ati “Amasaka nayo arera da! Kubera ko ibirayi dushyiramo urushoro rwinshi: ifumbire mvaruganda, tugatera imiti. Ariko amasaka ni ukubiba gusa, ukabagara nta kintu uri guteramo, ukazasarura. Amafaranga araboneka da! Nonese wejeje nk’umufuka ( w’amasaka) bakaguha ibihumbi 40, ntiwabipangira umushinga mu rugo!”
Sembeba Jean Pierre we avuga ko amasaka yerera amezi atandatu cyangwa arindwi ariko ngo iyo yeze babona amafaranga atubutse kuko abashigisha ubushera n’ibigage baba bayashaka ari benshi.
Kuri ubu ikilo kimwe cy’amakoma kiri kugura amafaranga y’u Rwanda 300 mu gihe icy’amamera cyo kiri kugura amafaranga 350. Umurima wavamo nka toni y’ibirayi ngo uvamo umufuka n’igice cyangwa ibiri y’amasaka y’ibiro 100.
Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, abwira abanyaburera ko nta waciye igihingwa cy’amasaka. Ariko ngo usibye kuba avamo ikigage, igikoma ndetse na rukacarara, nta kindi avamo kuburyo cyajyanwa ku isoko kikazamura ubukungu bw’igihigu.
Agira ati “Ubwo rero iyo uduhingiye amasaka, ntayo tuzajyana muri Serena (Hotel)! Ndumva utajyana rukacarara muri Serena, ntabwo wajyana igikoma mama ashigisha mu isafuriya ngo ujyanye muri Serena.”
Akomeza yibutsa abaturage ko amasaka agomba guhingwa ku butaka bwasagutse aho guhingwa ku butaka bwahujwe. Ubutaka bwahujwe ngo bugenewe guhingwaho ibihingwa byatoranyijwe kuko aribyo byagaragaye ko bizamura ubukungu bw’u Rwanda.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
A. Amasaka nahingwe nimba atanga umusaruro muguhindura imibereho y’abahinzi