Barasabwa kwita kuri Kawa bafite kurusha kongera ubuso

Abahinzi ba kawa mu Ntara y’Iburengerazuba barasabwa kwita mbere na mbere ku yo bafite kurusha gushaka kongera ubuso ihinzeho.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi, NAEB kigaragaza ko ubutaka buhinzeho Kawa y’abaturage aribwo bunini kurusha ubuhinzeho kawa y’abanyenganda, nyamara ugasanga umusaruro uva muri iyi kawa ihingwa n’abaturage ari wo muke, ikibazo igaragaza ko giterwa n’uburyo abahinzi ba kawa batayitaho.

Umuyobozi wa NAEB Ambasaderi Kayonga William avuga ko kawa igihugu gifite yitaweho yatanga umusaruro wateza imbere abayihinga ndetse n'igihugu ubwacyo ku kigero gishimishije
Umuyobozi wa NAEB Ambasaderi Kayonga William avuga ko kawa igihugu gifite yitaweho yatanga umusaruro wateza imbere abayihinga ndetse n’igihugu ubwacyo ku kigero gishimishije

Umuyobozi wa NAEB, Ambasaderi Kayonga William avuga ko kawa igihugu gifite kugeza ubu yitaweho yatanga umusaruro wateza imbere abayihinga ndetse n’igihugu ubwacyo ku kigero gishimishije, gusa ngo akenshi ukaba usanga abahinzi bashaka kongera ubunini bw’ahahinze kandi n’aho bafite batahitayeho uko bikwiye.

Avuga kandi ko mu gihe bigaragara ko hari ibihugu biturusha kugira kawa nyinshi cyane, twagashakiye ingufu mbere na mbere mu kugira Kawa nziza ku isoko.

Ati:” Biragoye ngo tube twagera ku ngano ya kawa nk’iyo ibihugu nka Bresil byeza, ariko ingufu tugomba kuzishyira mbere na mbere ku bwiza bw’iyo tujyana ku isoko.”

Abahinga Kawa nabo bemeza ko ibigaragazwa na NAEB ari ukuri. Mujyambere Theodore umuhinzi wa Kawa mu Karere ka Karongi ati:” Ibyo NAEB itubwira tubyemeranywaho, umuhinzi wa kawa aretse kuyivanaga n’imyaka, akayisasira n’ibindi byose bisabwa ntiyabura kweza uko bikwiye.”

Kabandana Cleophace we avuga ko imbogamizi ikomeye abahinzi ba kawa bahura nayo mu kuyitaho ari ukubona isasiro kandi ari ngombwa.

NAEB igaragaza ko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihe ahenshi mu gihugu igiti cya kawa kiri kweraho ibiro bitarenze 3, hari uburyo bwo kwitabwaho igiti kimwe kikaba cyakweraho ibiro bigera kuri 27.

Kugeza ubu Intara y’iburengerazuba iza ku mwanya wa mbere mu kohereza ibikomoka ku buhinzi byinshi mu mahanga birimo na kawa, aho yihariye ibisaga kimwe cya kabiri cy’ibyoherezwa byose. Akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa 4 muri iyi Ntara mu guhinga kawa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ku byo umuyobozi wa NAEB avuga nibyo pe 100 % . Ariko na none hari ibyo nayo isabwa gukora kugira ngo umusaruro wiyongere haba mu bwinshi ndetse no mu bwiza :
Hakenerwa nibura gutera ifumbire inshuro 3 ku mwaka : Septembre,Février na Mai kugira ngo igiti cyere neza. NAEB na CEPAR (ikigega ) iyo bayitanze iza 1 nabwo idahagije.

Dufatanyirije hamwe twagera ku ntego.

Augustin yanditse ku itariki ya: 17-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka