Banki y’Isi irishimira ko inkunga ihabwa u Rwanda ishorwa mu bikorwa by’ingirakamaro

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki y’Isi akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe imari, Bertrand Badré, arashima ko u Rwanda rukoresha neza amafaranga atangwa n’iyi Banki mu rwego rwo gushyigikira imishinga iteza imbere abaturage.

Ibi, Bwana Bertrand Badré, yabitangaje ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki 17/07/2014, ubwo yari mu karere ka Rwamagana mu ruzinduko rwo gusura ibikorwa by’umushinga LWH/RSSP Project, biterwa inkunga na Banki y’Isi muri aka karere.

Ibikorwa byasuwe ni ibikorwa by’ubuhinzi bishamikiye kuri uyu mushinga ugamije gufata neza ubutaka mu buryo bwo kubukoraho amaterasi y’indinganire no kubuteraho ibyatsi n’ibiti; nyuma bukabyazwa umusaruro.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki y'Isi ushinzwe imari, Bertrand Badré (hagati) yishimiye ko ibikorwa by'umushinga LWH-RSSP byafashije abaturage kugera ku musaruro ubavana mu bukene.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki y’Isi ushinzwe imari, Bertrand Badré (hagati) yishimiye ko ibikorwa by’umushinga LWH-RSSP byafashije abaturage kugera ku musaruro ubavana mu bukene.

Amaze kuzenguruka bimwe mu bikorwa byakozwe muri uyu mushinga ndetse no kumva ubuhamya bw’abaturage bagaragazaga ibyo bagezeho, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki y’Isi yashimye cyane uburyo amafaranga atangwa n’iyi Banki ku Rwanda akoreshwa neza mu kuzamura iterambere ry’abaturage, ndetse ashimira abaturage ubwabo kuba bagira ishyaka ryo gukora ibyiza bishobora kuba isoko y’ubuzima bwiza bwabo n’abazabakomokaho.

Bwana Badré yagize ati “Ndabashimiye ku bw’ibintu byose mwabashije kugeraho muri iyi myaka mike. Birumvikana ko ari ukugira inka nyinshi, ihene nyinsi n’amazu meza; ariko birenze ibyongibyo. Nk’uko umwe muri mwe yabivuze, ibi ni akazi gahoraho, kubaka ubuzima bwiza bw’igihe kirekire kuri mwe, ku bana banyu ndetse n’abana b’abana b’abana banyu.”

Yakomeje agira ati “Nashimishijwe cyane no kuba mukunze ubutaka bwanyu, muburinda kandi mushaka kububyaza umusaruro mu gihe kirekire. Kubera ko rero ari nanjye ushinzwe amafaranga muri Banki y’Isi, nishimiye ko amafaranga dutanga hano ashorwa mu bikorwa by’ingirakamo agakoreshwa neza cyane.”

Abagore basobanura ko babashije kujijuka bakamenya kwita ku buzima bw'abana babo harimo no kubamenyera indyo yuzuye.
Abagore basobanura ko babashije kujijuka bakamenya kwita ku buzima bw’abana babo harimo no kubamenyera indyo yuzuye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira, avuga ko ibi bikorwa ari ibyo kwishimira kuko byatumye umusaruro w’abaturage uzamuka ndetse abaturage bakabasha kwiteza imbere mu ngeri zitandukanye z’ubuzima, bityo bikaba bikwiriye gukomeza bikagera mu gihugu cyose.

Bwana Nsanganira yatangaje ko uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko abaturage biteza imbere bishingiye kuri uyu mushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi ndetse no kureba ibyanozwa kurushaho kugira ngo ubu bufatanye burusheho gufasha u Rwanda kugera ku iterambere rwifuza ryo gukura abaturage mu bukene.

Uyu mushinga ukorerwa ku buso bugari bugera kuri hegitare 4700 kandi kuva utangiye mu mwaka wa 2011, abaturage babashije kwibumbira mu matsinda yaje kuvamo koperative, aho bahinga neza, bakweza bagahunika, ubundi bagashaka amasoko yagutse, ku buryo abaturage babyitabiriye bamaze gutera intambwe bishimira, nk’uko byemejwe na Uwigennye Jeanne.

Umuturage asobanurira Bertrand Badré, uko babashije gukora uturima tw'igikoni tubafasha mu mirire yabo.
Umuturage asobanurira Bertrand Badré, uko babashije gukora uturima tw’igikoni tubafasha mu mirire yabo.

Madame Uwigennye avuga ko we n’abandi baturage bo mu karere ka Rwamagana, bahawe akazi gahemberwa ko gutunganya ubu butaka ndetse nyuma bagashinga Koperative Gwiza, igamije kubyaza umusaruro ubu butaka bwatunganyijwe, ubu bishimira ko imibereho yabo yahindutse ngo kuko bungutse ubumenyi mu buhinzi bwatumye umusaruro bezaga wiyongera ku buryo ubu barenze guhinga ibyo kurya gusa ahubwo basigaye bahingira amasoko.

Ibi kandi byazamuye imibereho yabo mu nzira zitandukanye ku buryo bamwe bubatse amazu meza yo kubamo, abandi bagura inka n’amahene barorora ku buryo bahamya ko akazi bafite ari ak’igihe kirekire.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Tony Nsanganira, asanga ibikorwa byagezweho mu mushinga LWH-RSSP ari ibyo kwishimira.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Tony Nsanganira, asanga ibikorwa byagezweho mu mushinga LWH-RSSP ari ibyo kwishimira.

Kuva uyu mushinga utangiye gukorera mu karere ka Rwamagana mu mwaka wa 2011, hamaze gutunganywa ubuso bugera kuri hegitari 4700, bikaba byaratwaye ingengo y’imari igera kuri miliyari 2 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda. Ubusanzwe, uyu mushinga LWH/RSSP Project ukorera mu turere 14 tw’igihugu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega nshuti iyo uzi aho wavuye ububi bwaho ntiwakifuza gusubira ukoresha uko ushoboye ngo urebeko wanabyibagirwa ,, ni ko u Rwanda nabyobozi bacu bameze kuko bazi u rwobo igihugu cyavuyemo kandi bakaba baharanira ko buri munyarwanda yateka agatekana ntibizongera ukundi. turashimira abayobozi bacu bazi neza icyo buri munyarwanda ashaka ariyo

justin yanditse ku itariki ya: 19-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka