Bahawe insina bazita Fiya bamwe basanga ari Poyo

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Karongi bavuga ko bahawe imbuto z’insina bazi ko ari ubwoko bwa Fiya, nyuma bamwe basanga ari Poyo.

Icyemezo cyo gukuraho 50% by’urutoki rusanzwe ruhinze mu Karere ka Karongi rugasimbuzwa ubwoko bushya buzwi nka Fiya cyafashwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi hagamijwe kongera umusaruro ukomoka ku rutoki.

Baguze insina bazi ko ari Fiya zikuze basanga ari Poyo.
Baguze insina bazi ko ari Fiya zikuze basanga ari Poyo.

Gusa hari abahinzi batandukanye bagaragaje ko bagiye bahangikwa na bamwe muri ba rwiyemezamirimo babahaga imbuto y’insina bababeshya ko ari Fiya, ariko nyuma bakazasanga ari ubundi bwoko kandi insina imwe bagendaga bayigura 300FRW.

Munyampundu Charles, umuturage wo mu Murenge wa Murambi ni umwe mu bemeza ko yahangitswe imbuto.

Ati « Nafashe imbuto z’insina nizeye ko ngiye kuzasarura ibitoki bya Fiya ariko insina zitangiye kuzana amakoma byonyine nahise ntangira kubona zitandukanye na Fiah itunzwe n’abandi, nyuma nsanga ni Poyo. »

Kuba hamwe imbuto yatanzwe itari Fiya, binemezwa n’Uwimana Berancille, umukozi w’Umurenge wa Murambi ushinzwe Ubuhinzi. Aho yemeza ko ibi byabaye ku bahinzi bagera kuri 50% by’abari bahawe imbuto mu Murenge we.

Ati «Insina zazanwaga na ba rwiyemezamirimo bazikuye mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko kubera ko bazitangaga ari inguri, ntitwari kumenya ubwoko ako kanya uretse kwemera ibyo abazizanye bavuga, bigaragara iyo zamaze gukura. »

Umuyobozi bw’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, avuga ko bagiye gutangira gukurikirana ngo barebe aho amakosa yaturutse ababigizemo uruhare babibazwe.

Kugeza ubu ubwoko bw’insina za Fiya aho bwagiye buhingwa bwagaragaje ko butanga umusaruro utandukanye n’uturuka ku bundi bwoko busanzwe mu gihugu.

Akarere ka Karongi kakaba gafite ubuso buhinzeho urutoki bungana na hegitari 7400, aho uruhinze kuri hegitali 3700 rugomba gusimbuzwa imbuto ya Fiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka