Abahinzi ba Kawa aterwa inkunga na Women for Women bagiye kubona isoko mpuzamahanga rihoraho

Abagore bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi bwa kawa aterwa inkunga n’umuryango Women for Women International utegamiye kuri Leta barizezwa isoko mpuzamahanga rizatuma bagurisha umusaruro wa bo ku giciro cyiza bitandukanye n’uburyo byakoraga.

Abo bagore babonewe isoko ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda binyuze muri minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, hamwe n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, Bloomberg Philanthropies, Sustainable Harvest na Women for Women International.

Abagore bo mu makoperative ya kawa hamwe n'abafatanyabikorwa ba bo basobanuriwe ibyiza by'isoko mpuzamahanga babonewe.
Abagore bo mu makoperative ya kawa hamwe n’abafatanyabikorwa ba bo basobanuriwe ibyiza by’isoko mpuzamahanga babonewe.

Women for Women itera inkunga abagore bibumbiye mu makoperative ahinga kawa mu turere twa Kayonza na Nyaruguru, bakaba bahurijwe hamwe mu kigo cya Women’s Opportunity Center mu karere ka Kayonza tariki 18/02/2014, kugira ngo basobanurirwe amahirwe bazavana muri iryo soko bazagurishaho umusaruro wa bo.

Umuyobozi wa Women for Women International, Afshan Khan, yavuze ko kuba iryo soko ribonetse ari amahirwe kuri abo bagore bari basanzwe baterwa inkunga n’uwo muryango, kuko rizatuma bagurisha umusaruro wa bo ku giciro cyiza bigatuma n’imibereho ya bo mu miryango irushaho gutera imbere.

Abagore bibumbiye muri izo koperative zihinga kawa bavuze ko iryo soko ryabateye imbaraga zo kurushaho kwita kuri kawa kuko izaba yazamuriwe ibiciro.

Mukandutiye Immaculee n'ubwo ahinga kawa ngo yari atarumva uburyohe bwa yo ariko ngo yasomyeho yumva iraryoshye cyane.
Mukandutiye Immaculee n’ubwo ahinga kawa ngo yari atarumva uburyohe bwa yo ariko ngo yasomyeho yumva iraryoshye cyane.

Mukandutiye Immaculee wo mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru avuga ko yari atarasoma kuri kawa, ariko ngo uburyohe yayisanganye bwatumye agiye gushishikariza bagenzi be muri koperative gushyira imbaraga mu kuyihinga.

Ati “Ni n’ubwa mbere rwose nyoye ku cyayi cy’ikawa, uburyohe numvisemo rero nshobora kubushishikariza n’abandi bakagira amatsiko yo gukorera ikawa ya bo. Ubu rero nyine bantegerezanyije amatsiko menshi cyane”.

Niringiyimana Anonciata na we uhinga kawa muri koperative Nyampinga mu karere ka Nyaruguru avuga ko abahinzi ba kawa bagiye gutera imbere, kuko mbere ngo basaruraga kawa ariko bakayigurisha bahenzwe. Ati “Ubu ngiye gukorera ikawa nshishikarize n’abo duturanye bayikorere cyane kuko tugiye kubona ifaranga ryinshi tukihaza tugashyira ku mufuka”.

Aba bagore bazajya bahinga kawa banayitunganyirize bityo bayigurishe ku isoko mpuzamahanga ifite ubwiza bwatuma igurwa ku giciro cyiza.

Bamwe mu bahagarariye imiryango mpuzamahanga yashakiye abagore isoko ry'umusaruro wa Kawa basobanurira abo bagore amahirwe bazabona muri iryo soko.
Bamwe mu bahagarariye imiryango mpuzamahanga yashakiye abagore isoko ry’umusaruro wa Kawa basobanurira abo bagore amahirwe bazabona muri iryo soko.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga (NAEB), George William Kayonga, avuga ko abo bagore bazakomeza guhabwa ubumenyi buzatuma kawa y’u Rwanda ikomeza gukundwa ku isoko mpuzamahanga.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa, we yasabye abo bagore bo mu makoperative aterwa inkunga na Women for Women kubyaza umusaruro ayo mahirwe babonye kugira ngo barusheho gutera imbere.

Uretse ubuhinzi bwa kawa, abo bagore ngo bazajya banakora ubuhinzi bw’ibihumyo n’ubworozi bw’inzuki, umusaruro wa byo ukajya ugurishirizwa mu kigo cya Women’s Opportunity Center bubakiwe na Women for Women International.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka