Abagore biteze ubukire ku Ikawa

Amashyirahamwe y’abagore bahinga ikawa bavuga ko iki gihingwa iyo cyitaweho gitanga umusaruro ku buryo cyageza ubukire ku bagihinga.

Byavugiwe mu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu taliki 13 Ugushyingo 2015, wo gusoza inama y’iminsi itatu yahuje abagore bahinga kawa bo mu turere twa Kayonza na Nyaruguru, abaguzi b’ikawa, abanyemali n’umushinga Sustainable Harvest Rwanda wita ku iterambere ry’abagore bahinga Kawa.

Condo avuga ko guhugura abagore bahinga Ikawa bituma bamenya kwishakira isoko
Condo avuga ko guhugura abagore bahinga Ikawa bituma bamenya kwishakira isoko

Iyi nama ikaba yari igamije kuvuga ku bijyanye n’ikawa (Let’s Talk Coffee Best of Rwanda) ndetse n’uburyo abagore bakangukira kuyihinga, kuyisarurana ubuhanga no kuyisogongera kugira ngo bamenye ibyo bashyira ku isoko kandi bibazanira amafaranga.

Condo Christine, ukuriye Sustainable Harvest Rwanda, avuga ko umushinga akuriye ufite intego yo kongerera ubumenyi abagore ku bijyanye n’ikawa.

Agira ati" duhugurira abagore kumenya ikawa nziza, kuyisogongera bityo bamenye no kuyishakira isoko kuko bazaba bongerewe ubumenyi ndetse bakanigirira icyizere".
Condo akomeza avuga ko batanga amahugurwa yo gucunga umutungo w’amakoperative kugira ngo habe umucyo mu mikorere yayo kuko ngo byagaragaye ko hari ayajya asenyuka kubera imicungire mibi bigatuma n’abanyamuryango bagirana amakimbirane.

Nyinawumuntu Agnès, ukuriye koperative Twongerumusaruro yo mu karere ka Kayonza, avuga ko guhinga kawa n’abagore babishoboye.

Agira ati"Nka twe duhinga kuri hegitari 10 kandi ikawa zacu turazikorera ku buryo bukwiye, nta cyananira umugore yiyemeje kugikora".

Abagore bitabiriye inama bavuga ko Ikawa ari ubukire
Abagore bitabiriye inama bavuga ko Ikawa ari ubukire

Nyinawumuntu akomeza avuga ko iyi nama yabagiriye akamaro cyane kuko ngo bagize umugisha wo guhura n’abaguzi b’ikawa imbona nkubone, bakabibwirira ibyo bakora kurusha uko babibwirwa n’abandi baba babahagarariye.

Yongeraho ko koperative yabo ifite abanyamuryango 136 barimo abagabo 7 gusa ariko ngo ntibibuza ko imirimo igenda neza cyane ko ku bufatanye na Sustainable Harvest baniyubakiye uruganda rutunganya ikawa rufite agaciro ka miliyoni 28 .

Sustainable Harvest ikorera mu bihugu 18 ku isi ikaba imaze imyaka ibiri ikorera mu Rwanda, ikorana n’abagore ibihumbi bine bibumbiye mu makoperative atanu. Iyi nama ikaba yahuje abagore 100 bahagarariye abandi.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka