Abafashamyumvire bafashije abahinzi b’icyayi kongera umusaruro

Abafashamyumvire bo mu Karere ka Gicumbi babinyujije mu ishuri ryo mu murima, bafashije abahinzi b’icyayi kongera umusaruro bibafasha kwiteza imbere.

Nizeyimana Joyeuse uhinga Icyayi muri koperative ya Coopthe-Mulindi, atangaza ko mbere batarahabwa amahugurwa bari bafite ubumenyi buke ku bijyanye n’imihingire y’icyayi.

Abafashamyumvire bagize uruhare mu gufasha abahinzi b'Icyayi kongera umusaruro.
Abafashamyumvire bagize uruhare mu gufasha abahinzi b’Icyayi kongera umusaruro.

Avuga ko icyo gihe bakibagaraga bagitema, ariko ubu bamaze kwigishwa uburyo bakora imirima y’icyayi no kukibagarira batagitema n’uburyo bagisarura batacyangije kandi ntibasarure icyayi kibishye.

Agira “Ishuri ryo mu murima ni ryiza kuko batwigisha turi no gushyira mu bikorwa ibyo twiga.”

Kamalade Zikamabahari Vincent nawe ukora ubu buhinzi, avuga ko mu ishuri ryo mu murima bahakuye ubumenyi bwo kujya bamenya uburyo bwo gufata amazi mu mirima y’icyayi.

Kamalade yemeza ko mbere batarahugurwa uburyo bwo kwita ku cyayi basaruraga inshuro ebyiri gusa mu kwezi, ariko ko ubu basarura inshuro zirenga umunani mu kwezi bitewe n’uko baba bacyitayeho kikabasha kwera neza.

Abahinzi bigishijwe n'uburyo bwo gusoroma icyayi kiryoha aho basoroma amababi yo hejuru.
Abahinzi bigishijwe n’uburyo bwo gusoroma icyayi kiryoha aho basoroma amababi yo hejuru.

Nyuma yo gusarura icyayi kinshi ubu baguzemo amatungo yo korora ndetse anubakamo inzu akaba abasha kwishyurira uwana we wiga mu ishuri ryisumbuye amafaranga y’ishuri.

Etienne Bihogo ushinzwe inyigisho n’amahugurwa mu mushinga Wood Foundation Africa, avugako impamvu abafashamyumvire bafashe iyambere kwigisha abaturage, ari uburyo bwo kubafasha kugira ubumenyi bwo kumenya gucunga neza icyayi kugirango kibagirire akamaro.

Ibyo biterwa n’uko umushoramari waguze uruganda rwa Mulindi na Shagasha mu myaka irindwi azaba yazisubije abaturage bakaba aribo bazikoresha.

Uruganda rw’icyayi rwa Mulindi rwashinzwe mu 1962 rukaba rwari mu maboko y’abakoroni b’Abadage.

Tariki 7 Ukuboza 2012 nibwo uru ruganda rweguriwe ba rwiyemezamirimo, 45% y’imigabane y’uru ruganda bibarizwa mu maboko y’amakoperative y’abaturage naho 55% bikaba iby’umushoramari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuhinzi ni kimwe nindi mirimo yose isaba abajyanama kandi byerekanye itandukaniro na mbere yuko baza

Kayizari yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka