Yahombye arenga Miliyoni 150 kubera kutagira ubwishingizi bw’ibihingwa

Col (Rtd) Evariste Rugangazi, umuhinzi mworozi wabigize umwuga mu Karere ka Kayonza, akaba amaze imyaka myinshi ahinga akanatunganya imbuto y’ibigori, akanahinga ibindi bihingwa bitandukanye birimo soya, avuga ko kutagira ubwishingizi by’ibihingwa byamuhombeje.

Col (Rtd) Evariste Rugangazi
Col (Rtd) Evariste Rugangazi

Ni umwe mu bahinzi bo muri ako Karere uvuga ko batangiye gukora uwo mwuga mu buryo bwa gakondo, ku buryo byagiye bimuteza igihombo bitewe n’uburyo bakoragamo ubuhinzi bwabo kuko akoresha abarenga 300 bafite amasezerano, n’abandi bashobora kurenga 80 ku munsi bakora mu buryo bwa nyakabyizi. Akorera ubuhinzi bwe kuri hegitari zirenga 85, akaba anorora kijyambere inka zitanga umukamo.

Gukora mu buryo bwa gakondo, Rugangazi avuga ko ntacyo byigeze bibagezaho uretse kuba barahombye amafaranga menshi, ku buryo yageze n’aho yumva atakomeza uwo mwuga.

Ati “Twarahombye pe, twahinze kuri hegitari zirenga 70 za Soya, ntabwo twagiye hasi ya Miliyoni 150 z’igihombo muri sezo imwe gusa. Hari izindi sezo byagiye bibamo bitewe n’izuba ntibyere uko bisanzwe, tukaba twahomba icya kabiri cy’umusaruro, bivuze ngo niba twari bukuremo Miliyoni 200 twakuragamo 100, ugasanga hagarutse igishoro nta nyungu.”

Si ibihingwa gusa atishingiraga, kuko n’inka yorora byari uko kugeza igihe na zo zaje gupfa bikamuteza igihombo cy’akayabo.

Ati “Inaha twororaga kinyarwanda, jye nshaka korora mu buryo bugezweho ndanabikora ariko sinashyira inka mu bwishingizi, zirapfa. Nigeze gupfusha inka nyinshi, ndahomba nsa n’usubiye gutangira bushya, ariko nyuma niyemeza kuvugurura inka, nzorora mu buryo bugezweho, nzishyira mu bwishingizi. Mperutse gupfusha ziridwi nziza za miliyoni 3 kuri buri imwe, zose zarishyuwe kuko zari mu bwishingizi, ndagenda ngura izindi nka zo ndazizana.”

Uyu mugabo umaze kumenya ibyiza n’akamaro ko gufatira ubwishingizi ibihingwa n’amatungo, avuga ko iyo izo nka yapfushije ziza kuba zitarishingiwe, byari kumutera igihombo kitari icyo kuzipfusha gusa, kuko yari kubura n’umukamo wazo uri hejuru ya litiro 20 kuri imwe ku munsi, hamwe n’izizivukaho.

Ahinga kuri hegitari 85
Ahinga kuri hegitari 85

Kujya muri gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi mworozi, asanga bikwiye kuba ibya buri muhinzi n’umworozi kubera ko kubugira ari ukurushaho kugira umutekano w’ibyabo.

Ati “Ntabwo bihenze, igihenze ni imyumvire, kuko yaba mu matungo cyangwa se mu bihingwa Leta ishyiramo nkunganire, iyo ni inyungu ya mbere. Niba inka igura miliyoni ebyiri ukayishingira ku bihumbi 60, Leta igashyiramo ayandi, iyo ipfuye bakayikwishyura ikagaruka urumva harimo igihombo? Nta gihombo nta gito ahubwo ni inyungu.”

Arongera ati “Iyi myaka uyitera wifuza kuzunguka, iyo hajemo igihombo gitewe n’ibiza urahomba burundu, nyamara kije iri mu bwishingizi urunguka 100%.”

Mu gihe amaze yishingira ibihingwa n’amatungo ye, amaze gushumbushwa Miliyoni zirenga 17Frw mu bihingwa, hamwe n’andi arenga Miliyoni 20Frw ku nka zirenga 11 yapfushije.

Ati “Nabyungukiyemo cyane kuko kuva natangira gushyira ibikorwa byanjye mu bwishingizi ndatekanye nanjye, ntabwo nkirara mpagaze kandi nabyo bituma niga kuko ibintu bikorwa uko bigomba kuba atari ugupfundikanya.”

Aho akorera iyo bahahinze nk’ibigori bashobora gusarura toni zirenga 6 kuri hegitari, bakabikora bishimye kandi batekanye nta gihombo biteze, kubera ko baba bizeye neza ko n’iyo haza ibiza bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, imyaka yabo igomba kwishyurwa kuko iba yishingiwe.

Inka imwe mu matungo zishingiwe
Inka imwe mu matungo zishingiwe

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka