Urubyiruko rukora ubuhinzi rugiye kongererwa ubushobozi bwo kububyaza umusaruro

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi, RYAF, buruhamagarira kwitabira imirimo y’ubuhinzi, rukabyaza umusaruro amahirwe ari muri urwo rwego kugira ngo rurusheho kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange.

Urubyiruko rukora ubuhinzi rugiye kungukira mu masezerano azarufasha muri gahunda zitandukanye zirimo guhabwa amahugurwa, ubujyanama, amahirwe yo kubona akazi, ndetse n'amafaranga yo gushora mu mishinga yizwe neza
Urubyiruko rukora ubuhinzi rugiye kungukira mu masezerano azarufasha muri gahunda zitandukanye zirimo guhabwa amahugurwa, ubujyanama, amahirwe yo kubona akazi, ndetse n’amafaranga yo gushora mu mishinga yizwe neza

Urwego rw’ubuhinzi ni rumwe mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko nko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka rwihariye 25% by’umusaruro mbumbe, mu gihe mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, rwatanze akazi ku bakozi bagera kuri 39,6% mu Banyarwanda bakoraga bose.

Ikibabaje ariko ni uko urubyiruko rwinshi rutikoza imirimo y’ubuhinzi kandi usanga aribo benshi banafite imbaraga zabyazwa umusaruro mu bihugu byinshi bya Afurika.

Imibare igaragaza ko hejuru ya 60% by’Abanyafurika ari abafite munsi y’imyaka 35, bigaragaza uko urubyiruko ari rwo rwiganje cyane kuri uwo mugabane.

Imibare ya gahunda y’igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) 2018-2024 igaragaza ko ubuhinzi bugize kimwe cya gatatu cy’ubukungu bw’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko ahazaza h’ubuhinzi hari mu biganza by’urubyiruko kandi rushobora gutanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ubukene.

Nubwo bimeze bityo ariko urubyiruko ntirwitabira ubuhinzi uko bikwiye, kubera ko bamwe barimo abageze mu ishuri bafata ubuhinzi nk’umwuga w’abantu bakuze cyangwa baciriritse.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukora ubuhinzi bugamije kongera umusaruro no guteza imbere ishoramari rifatika, umushinga Hinga Wunguke w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere (USAID) na RYAF basinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 13 Nzeri 2024 n’ubuyobozi bukuru bw’umushinga Hinga Wunguke, hamwe na RYAF.

Urubyiruko ruri mu buhinzi ruvuga ko rwahuraga n'imbogamizi ariko rwizereye kungukira muri aya masezerano
Urubyiruko ruri mu buhinzi ruvuga ko rwahuraga n’imbogamizi ariko rwizereye kungukira muri aya masezerano

Muri ayo masezerano y’imyaka itatu, urubyiruko ruzafashwa muri gahunda zitandukanye zirimo guhabwa amahugurwa, ubujyanama, amahirwe yo kubona akazi, ndetse n’amafaranga yo gushora mu mishinga yizwe neza.

Bamwe mu rubyiruko rukora imirimo y’ubuhinzi bavuga akenshi ruvuga ko abenshi batitabira imirimo yo muri urwo rwego bitewe n’uko nta gishoro cyangwa se imyumvire y’uko ari umwuga uciriritse bamwe bagifite.

Rosine Mukeshimana akora ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Gicumbi, avuga ko urubyiruko ruri mu buhinzi rukunda guhura n’imbogamizi zo kubona igishoro cyo gutangiza kandi rimwe na rimwe bafite ibitekerezo byiza.

Ati “Ntabwo twabasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo dufite kubera ko ntabushobozi bw’amafaranga dufite, tumaze kubona ko ubuhinzi n’ubworozi ari ibintu bishobora guteza imbere Igihugu, kandi urubyiruko tukaba dufite uruhare runini mu kugira ngo Igihugu gitere imbere. Aya masezerano agiye kugira uruhare mu kubaka Igihugu, agiye kudufasha guteza imbere ubuhinzi, duhinge twunguke, tunabone umusaruro ndetse tugemurire n’amasoko yo hanze.”

Egide Tuyishime akora ibijyanye no kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi bagakorera ibikorwa byabo mu Turere twa Kamonyi, Kayonza, Nyarugenge, avuga ko uretse ikibazo cy’amafaranga bahura nacyo ariko hari abagifite imyumvire y’uko imirimo y’ubuhinzi isuzuguritse, gusa ngo bizereye mu masezerano yasinywe.

Ati “Jye navuga ko ari amahirwe abyaye ayandi, impamvu ni uko hari Uturere tugera kuri dutatu nakoreragamo Hinga Wunguke izaba ikorana natwo, biranyoroheye kubera ko nzajya nerekana ibikorwa byanjye biri muri ako Karere kugira ngo ubufasha bubashe koroha mbashe kubona umusaruro.”

Daniel Gies uyobora umushinga Hinga Wunguke avuga ko iyo mikoranire izafasha urubyiruko kubona amikoro afatika, n’ubumenyi ku buhinzi bugezweho.

Ati “Tugamije gushyiraho uburyo buboneye butanga amahirwe mu buhinzi, kugira ngo iki gisekuru kizaza kizagire uruhare mu kwihaza kw’imirire mu Rwanda.”

Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati y'ubuyobozi bwa Hinga Wunguke na RYAF
Ni amasezerano yashyizweho umukono hagati y’ubuyobozi bwa Hinga Wunguke na RYAF

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano umuyobozi Mukuru wa RYAF, Sakina Usengimana, yavuze ko amasezerano basinye azafasha urubyiruko kugira ngo rutere imbere.

Ati “Ikintu cya mbere azafasha kuzamura ni ubumenyi n’ibintu by’amahugurwa azagenda atangwa kugira ngo urubyiruko rwo muri RYAF rukora ubuhinzi n’ubworozi rubashe gutera imbere, rukore ibintu kinyamwuga, byose bikaba byadufasha kugira ngo baduhe amafaranga dukorane cyangwa duhurize hamwe ubwo bushobozi tubashe gukora. Ikirimo ni uko tubasha guteza imbere urubyiruko.”

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022, ryerekanye ko umubare w’abaturage bari mu buhinzi bafite hagati y’imyaka 16 na 30 batarenga 14%.

Urubyiruko rw’abafite ubumenyi ndetse bakaba bakora mu bijyanye n’ubuhinzi, amashyamba n’uburobyi bagera kuri 17% by’abari mu myaka yo gukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka