Urubyiruko rukora imirimo ishingiye ku buhinzi mu Rwanda rugeze kuri 30.7%
Raporo y’ubushakashatsi ku mibereho, imiterere n’uruhare rw’ingo zikora ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, (AHS 2024), igaragaza ko abari hejuru y’imyaka 30 bari mu bikorwa by’ubuhinzi bangana na Miliyoni 3.6, mu gihe urubyiruko rufite hagati y’imyaka 16-30 rukora ubuhinzi rungana na 30.7%.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022 ryagaragaje ko nubwo urwo rwego rwihariye 65% by’abaturage bose, ariko umubare w’abari mu buhinzi bafite hagati y’imyaka 16 na 30 batarenga kuri 14%.
Urubyiruko rw’abafite ubumenyi ndetse bakaba bakora mu bijyanye n’ubuhinzi, amashyamba n’uburobyi bagera kuri 17% by’abari mu myaka yo gukora.
Imibare igaragaza kandi ko urwo rwego ruri mu zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda, kuko rwiharira hejuru ya 25% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yagiye igaragaza ko gushishikariza urubyiruko kwinjira mu buhinzi ari ingenzi muri iki gihe abahinzi bagwiriyemo abakora ubuhinzi buciriritse, ndetse bakaba bagenda basaza.
Ubu u Rwanda rwatangiye kubyaza umusaruro abanyeshuri barangije muri Kaminuza yigisha ubuhinzi bubungabunga Ibidukikije, RICA, hakaba hari icyizere ko bizazana impinduka muri uru rwego, dore ko abayirangirizamo benshi baba ari urubyiruko.
Mu nama Nyafurika yo kwihaza mu Biribwa yabereye muri Sénégal muri Nzeri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko kuba inkingi y’ubuhinzi buvuguruye binyuze mu guhanga udushya, no kwifashisha ikoranabuhanga mu kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi muri Afurika.
Muri iyo nama, Perezida Kagame yagaragaje ko imwe mu nzira zizewe zo gushyira ubuhinzi bukorerwa kuri uyu mugabane ku rwego rushimishije, ari ukwerekeza amaso ku rubyiruko, kurufasha mu bushobozi no kuruha urubuga kugira ngo rukoreshe ubumenyi bwarwo, mu guhanga udushya no kwifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi.
Yavuze ko ibihugu bigomba gushyiraho politiki zigamije gukumira inzitizi urubyiruko rukora ubuhinzi ruhura na zo, no rugahabwa ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga y’ubuhinzi rukora.
Imibare igaragaza ko abaturage ba Afurika barenga Miliyoni 400 bari hagati y’imyaka 15 na 35, ikerekana kandi ko 60% by’ubutaka bwa Afurika bwera cyane, gusa gukora ubuhinzi biracyari ingorabahizi kubera impamvu z’ihindagurika ry’ikirere.
Zimwe mu ngamba Leta ishyizemo imbaraga ni ugushishikariza banki z’ubucuruzi gushaka ibisubizo biri mu bibazo by’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika, ubuhinzi bukaba mu by’ibanze.
Raporo ya AHS 2024, inagaragaza ko ingo zikora ubuhinzi mu Rwanda zirenga miliyoni 2.2, bingana na 65.3% by’ingo zose zo mu gihugu.
Ni raporo igaragaza ko 88.4% byazo, ari izikora ubuhinzi nk’umwuga w’ibanze ubatunze, mu gihe izisigaye zishingira ku yindi mirimo itari ubuhinzi ariko zigakora ubuhinzi n’ubworozi nk’inyongera y’amafaranga atunga urugo.
Imibare y’ubugenguzi rusange igaragaza ko 74.3% by’ingo zikora ubuhinzi ziyoborwa n’abagabo, mu gihe 25.7% ziyoborwa n’abagore.
Ingano y’urugo ku mpuzandengo ni abantu 4.4, naho umubare w’abaturage bose batuye mu ngo zikora ubuhinzi ubarirwa ku baturage Miliyoni 9.6, aho 48.3% ari abagabo naho 51.7% bakaba abagore.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|