Umuyobozi wa banki y’isi mu Rwanda yishimiye ivugururwa ryakozwe mu buhinzi

Madame Carrie Turk uhagarariye banki y’isi mu Rwanda, yasuye ibikorwa by’ubuhinzi biterwa inkunga na banki y’isi mu turere twa Karongi na Rutsiro, tariki 23/10/2012, ashima intambwe imaze kugerwaho mu kuvugurura ubuhinzi muri utwo turere.

Ibyo bikorwa by’ubuhinzi byakorewe mu mirenge itatu ku buso bungana na hegitari 1910 z’amaterasi yatunganyijwe n’umushinga LWH ugamije gufata neza ubutaka no kubyaza umusaruro ubutaka bwatunganyijwe ku nkunga ya banki y’isi.

Nyuma yo gutambagizwa ku misozi ikorerwaho ubwo buhinzi no kuganira n’abahinzi, Madame Carrie Turk yavuze ko yashimishijwe n’iterambere rimaze kugerwaho mu gihe cy’imyaka ibiri ishize umushinga LWH utangije ibikorwa byawo muri utwo turere.

Yagize ati: “ Mbere y’uko nza mu Rwanda, abantu bambwiye ko ari igihugu gikennye, ariko nabonye igihugu cy’u Rwanda gifite icyizere gikomeye cy’ejo hazaza. Ubona abantu bakorera hamwe, bashakira hamwe ibisubizo byabafasha kugira ngo biyubakire umuryango, biyubakire igihugu, ndizera neza ko n’ahandi hose abantu babashije kwishyira hamwe gutya babasha gutera imbere”.

Abahinzi basobanurira abashyitsi uko amaterasi abyazwa umusaruro.
Abahinzi basobanurira abashyitsi uko amaterasi abyazwa umusaruro.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yashimiye Leta y’u Rwanda idahwema gushakira abaturage icyabakura mu bukene bagatera imbere binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye barimo na banki y’isi.

Avuga kandi ko kuba banki y’isi yaratanze amafaranga kugira ngo umushinga ukorwe bizagira ingaruka nziza ku buzima bw’abaturage.

Kayumba ati: “ iyi misozi yose uko muyireba ihanamye, ni imisozi itaragiraga ikiyivaho, ariko aya materasi mwabonyeho yashoboye gutuma ubutaka tubufata, tuburinda isuri, umusaruro uriyongera ndetse n’ubuzima bw’abaturage burazamuka bava mu bukene bajya mu bukire”.

Kimwe mu byifuzo byagaragajwe ni uko umushinga wakwagura ibikorwa byawo ukarenga imirenge itatu ukoreramo mu turere twa Karongi na Rutsiro ukagera no mu yindi mirenge ifite ubutaka bukeneye gukorwaho amaterasi bukabyazwa umusaruro.

Nyuma y'ibiganiro habayeho no gucinya akadiho.
Nyuma y’ibiganiro habayeho no gucinya akadiho.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Ernest Ruzindaza, yavuze ko hariho gahunda yo gukomeza gukorana n’ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibikenewe byose bigerweho, ariko asaba n’ubuyobozi bw’uturere twa Rutsiro na Karongi kugaragaza uruhare rwabo mu gushaka ibisubizo by’ahakigaragara ibibazo.

Ibikorwa by’ubuhinzi umushinga LWH uterwamo inkunga na banki y’isi bikorerwa ku materasi yatunganyijwe mu mirenge itatu ari yo Rugabano na Rubengera mu karere ka Karongi no mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro. Bigera ku bagenerwabikorwa 3750 bibumbiye mu matsinda 230.

Umushinga LWH ufite abaterankunga batandukanye, ku isonga hakaza banki y’isi imaze gutanga miriyoni 34 z’amadorali ya Amerika.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka