Umushinga wahize iyindi muri ‘Urumuri Program’ wahawe Miliyoni 30Frw
Rwiyemezamirimo Mukayirere Adeline, wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2025, yashyikirijwe Miliyoni 30Frw na BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ), binyuze mu mushinga uzafasha ba rwiyemezamirimo by’umwihariko urubyiruko, kubona inguzanyo igera kuri Miliyoni 30Frw yishyurwa nta nyungu.
Iki gikorwa cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, H.E Heike Uta Dettmann, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo GIZ Rwanda.
Mukayirere ni we Muyobozi Mukuru wa DAVET Ltd, ikigo gikora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi cyatangiye gukora mu 2015, aho afitemo umushinga wo kubyaza umusaruro imyanda y’amatungo n’amayezi akayibyazamo umusaruro, aho akoramo ifumbire mborera yifashishwa mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi mu gace atuyemo.
Mukayirere avuga ko yahisemo umushinga wo gutunganya imyanda, kubera ko yabonaga ko ifumbire mborera isigaye yarabaye nkeya, ahitamo gufata umwanzuro wo kuzajya abyaza umusaruro iyo myanda.
Ati “Impamvu nahisemo gutunganya ifumbire nkoresheje imyanda y’amatungo n’amayezi, ni uko nabonaga ubukene buhari bw’ifumbire y’imborera n’ikibazo cyari gihari cyo kugunduka k’ubutaka biturutse ku ikoreshwa rikabije ry’ifumbire mvaruganda, bituma nkora uyu mushinga wo gukora iyi fumbire kugira ngo ngire uruhare mu kuyikora ariko mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije.”
Akomeza avuga ko indi mpamvu nyamukuru yahisemo uyu mushinga, yari ukubera ko yizeye isoko rinini, kubera ko aho atuye hari koperative ihinga kuri hegitari 200.
Mu kwezi akusanya imyanda y’ibisigazwa byo mu matungo n’iby’ibihingwa birimo iby’umuceri, ibigori, ibisheke n’ibindi, biri hagati ya toni 40 na 50.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, avuga ko umushinga DAVET ufitiye inyungu abawuturiye, kuko wagiye utanga akazi ku bantu b’ingeri zitandukanye.
Ati “Uyu mushinga watsindiye amafaranga muri gahunda yitwa Urumuri tukaba twawusuye uyu munsi. Ufite umwihariko wa ‘Integrity farming’ bisobanuye ko mu byo bifashisha batunganya ifumbire nta na kimwe cyasohoka ngo kibe cyakwangiza ikirere cyangwa ibidukikije”.
Karangwayire ashima ko uyu mushinga ukora ifumbire mborera bifahishije ibisigazwa biturutse ku matungo no mu byo bahinga, kandi uyu mushinga ukaba waragutse ugafasha abari mu buhinzi kubona ifumbire cyane cyane na Koperative ziwuturiye.
Yongeyeho ko impamvu BK Foundation ishyigikira imishinga ibungabunga ibidukikije ari ukugira ngo ifatanye na Leta mu kubungabunga ibidukikije, no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38%, bikajyana n’intego za BK Foundation zo guteza imbere imishinga irengera ibidukikije.
Yanasobanuye ko Miliyoni 30Frw yahaye DAVET Ltd ari inguzanyo idafite inyungu, kandi ko porogaramu y’Urumuri izakomeza kujya itera inkunga imishinga itandukanye mu bihe bitandukanye, kuko ari gahunda idateganya guhagarara.
Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, H.E. Heike Uta Dettmann, yavuze ko yishimiye ibikorwa by’uyu mushinga, kuko byateje imbere ubuzima bw’abaturage batandukanye ndetse bikaba byaratanze akazi ku baturage bo mu gace akoreramo.
Ambasaderi Dettmann avuga ko ari ishema kuba basuye ibikorwa by’umudamu witeje imbere, ndetse akaba yaranakoze umushinga mwiza ubungabunga ibidukikije kandi udahumanya ikirere.
Avuga ko uyu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ari mwiza, kuko wafashije rwiyemezamirimo kwiteza imbere ndetse ugateza imbere n’abaturage yagiye aha akazi, ukabasha no kumufasha ubwe akabasha kwishyura amashuri y’abana n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Ati “Ntitwakwibagirwa ko n’uyu munsi ari umunsi mpuzamahanga w’Ubwiherero (World Toilet Day) wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 19 Ugushyingo. Ni ikintu cyiza cyo kwibutsa ko ari ingirakamaro mu bice by’icyaro, kugira isuku cyane no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, kugira amazi meza, muri make ndishimye kubona umugore witeje imbere, ndishimye cyane ku bw’abagore muri hano mwese, ni iby’agaciro”.
Uyu mushinga wiswe ‘Urumuri Program’ watangijwe ku mugaragaro tariki 06 Werurwe 2025, hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo bato by’umwihariko urubyiruko, abakobwa n’abagore hamwe n’abafite ubumuga, bafite imishinga iri munsi ya Miliyoni 500Frw imaze nibura igihe cy’amezi atandatu ikora.
Uyu mushinga waje gufasha ba rwiyemezamirimo bafite intego yo kwagura ibikorwa byabo, barengera ibidukikije no gukoresha neza umutungo kamere, no kubafasha kubona inguzanyo idafite inyungu guhera kuri Miliyoni 5Frw kugera kuri 30Frw bitewe n’ibyo azakenera, bakazanaherekezwa mu gihe cy’amezi atandatu bafashwa kuyishyira mu bikorwa.
Ba rwiyemezamirimo bagera ku 427 ni bo bandikishije ibigo byabo, muri bo hatoranywamo abagera ku 138 bahawe amahugurwa ajyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’ifaranga, n’uburyo bashobora kubyaza umusaruro imishinga yabo ibungabunga ibidukikije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|