Umusaruro wa tungurusumu bafataga nka zahabu uheze mu mirima kubera kubura isoko

Ababigize umwuga mu buhinzi bwa tungurusumu mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, bararira ayo kwarika nyuma y’uko batewe ibihombo no kubura isoko y’umusaruro wabo uheze mu mirima.

Tungurusumu ni igihingwa gikunzwe mu Murenge wa Musanze
Tungurusumu ni igihingwa gikunzwe mu Murenge wa Musanze

Abo bahinzi bavuga ko igihingwa cya tungurusumu kiri ku isonga mu bihingwa byitaweho mu murenge batuyemo, bakaba baramaze kugifata nka zahabu, aho amasoko y’icyo gihingwa yamaze kurenga imbibi z’u Rwanda bakagemura umusaruro wabo mu bihugu bikikije u Rwanda birimo Uganda na Kenya.

Nyuma y’uko babonye ko igihingwa cya tungurusumu gikomeje kuzamura iterambere ryabo, bagiye bongera ubuso basanzwe bahingaho, ndetse n’abagana ubwo buhinzi bakomeza kwiyongera babukanguriwe n’ubuyobozi, aho byageze mu gihe cy’isarura babwirwa ko amasoko yabo yahagaze kubera ikibazo cya COVID-19.

Abo baturage barasaba Leta gushaka uburyo yabafasha kubonera umusaruro wabo isoko, dore ko igihe cyo gusarura cyarenze ukaba ukomeje kwangirikira mu mirima.

Manizabayo Vital ati “Ikibazo cya tungurusumu kirakomeye twarayihinze tubura isoko, ni igihingwa twahinze turi benshi nyuma y’uko tubonye ko bitanga umusaruro. Uyu mwaka abantu bayihinze ari benshi bikubitiraho ko imipaka y’ibihugu twagemuriraga ifunze kubera COVID-19. Turi mu bihombo bikomeye”.

Manizabayo Vital ni umwe mu bahinzi ba tungurusumu batewe igihombo no kubura isoko
Manizabayo Vital ni umwe mu bahinzi ba tungurusumu batewe igihombo no kubura isoko

Yongeye agira ati “Igihe cyo gusarura cyararenze ariko kubera kubura isoko twirinze gusarura ngo zitatuborana, bitera n’ingaruka zo kudahinga ibindi nk’ibyo birayi n’ibigori. Leta turayisaba ubuvugizi ikadushakira amasoko kuko ibihombo bikomeje kutugiraho ingaruka z’ubukene”.

Abo baturage bavuga ko igihombo gikomeye bahura na cyo ari uko ubuhinzi bwa tungurusumu buhenda, aho bagura imbuto ibahenze bagatera imiti, hakiyongeraho no kubura abaguzi.

Habimana Jules ati “Twabonaga ko tungurusumu ari igihingwa gitanga umusaruro byihuse turitabira nk’uko ubuyobozi bwabidukanguriye, ariko turejeje none tubuze n’umuntu watugurira kuri make.

Twabuze n’uduhahira kuri 400, uza araduha hagati y’amafaranga 150 na 200, ku mbuto twaguze hafi 3000, twabuze aho tubijyana byaheze mu murima igisigaye ni ukwangirika”.

Habimna avuga ko abaturage bari baragabanyije ubuhinzi bw’ibirayi kubera ubujura, bose bashora mu gihingwa cya tungurusumu nyuma y’uko babonaga umuhinzi wayo asaruye nk’ibihumbi bitanu kuri metero kare imwe.

Tungurusumu yari zahabu mu Karere ka Musanze none yabuze isoko
Tungurusumu yari zahabu mu Karere ka Musanze none yabuze isoko

Ati “Umuhinzi yabonaga mugenzi we asaruye ibihumbi bitanu kuri metero kare imwe yahinzemo tungurusumu, ubwo rero bose bashora muri ubwo buhinzi bashaka amafaranga, buri wese yashakaga iterambere ryihuse none biraduhombeye tubuze aho tubigurusha. Icyifuzo ni uko Leta yadufasha niba haboneka uruganda ruzitunganya, bakaba batugurira bakaturinda ibi bihombo bikabije”.

Nyirandikubwimana Vestine na we ari mubahinze tungurusumu ku buso bunini, aho yari yiteze iterambere, kubera kubura isoko akomeje gutakamba asaba ko Leta ibafasha.

Ati “Dore uyu murima mubona ni uwanjye, nashoyemo amafaranga menshi, amafumbire, imbuto twayiguriye ku mafaranga ari hejuru ya 2000, umuti w’amafaranga ibihumbi bine, none ubu ntiwabona n’uguha igiceri cy’ijana.

Nyirandikubwimana Vestine avuga ko yashoye amafaranga menshi mu buhinzi bwa tungurusumu none yabuze ngo n'uwamuha igiceri cy'ijana
Nyirandikubwimana Vestine avuga ko yashoye amafaranga menshi mu buhinzi bwa tungurusumu none yabuze ngo n’uwamuha igiceri cy’ijana

Twahinze turi benshi kuko buri wese yumvaga ashaka iterambere ngo arebe uburyo yakwikura mu bukene. Leta nidufasha turebe uburyo ibi bintu byatuvaho, ni ibintu utaha umwana ngo arye. Turababaye pe, twabuze n’ubwabirandura ngo twihingire ibigori”.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko bari bararetse guhinga ibirayi kubera abajura babugarije muri ako gace, bahitamo guhinga tungurusumo, aho bemeza ko no mu kuzamura ubukungu tungurusumu iza ku isonga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Dushimire Jean, na we aremeza ko abaturage bari mu bihombi bikomeye bishobora kugira ingaruka ku miryango yabo.

Avuga ko kubera umusaruro mwinshi, amasoko yo mu Rwanda yananiwe kuwugura bikubitiraho ko aho babigemuraga mu mahanga amasoko yahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.

Yemeza ko yamaze kuganira n’abashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Musanze, mu rwego rwo gufasha abaturage kubona amasoko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musanze Dushimire Jean
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Dushimire Jean

Ati “Hari uburyo twaganiriye n’abashinzwe amakoperative na bizinesi mu karere, bavuga ko bagiye gufasha abaturage kuzahura n’abafatanyabikorwa batwara umusaruro wabo ahasigaye abaturage bakajya bishyurwa buhoro buhoro”.

Tungurusumu ni cyo gihingwa gitanga amafaranga menshi aho iyo bejeje ikiro kiba kiri mu bihumbi bibiri, aho bigaragara ko byari bimaze kubateza imbere.

Mu kumenya neza icyo inzego nkuru z’igihugu zishinzwe ubuhinzi zibivugaho, ku murongo wa telefoni Kigali Today yaganiriye n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, avuga ko icyo kibazo RAB ishami rya Musanze igiye kugikurikirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka