Umusaruro w’ikawa y’u Rwanda wiyongereyeho 25% mu mwaka umwe

Ikawa mu Rwanda ikomeje kugaragaza impinduka mu musaruro, haba mu bwiza ndetse no mu madovize yinjira mu gihugu, nk’uko bigaragazwa n’amakuru mashya y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga Bikomoka ku Buhinzi (NAEB).

Umusaruro w'ikawa y'u Rwanda wiyongereyeho 25% mu mwaka umwe
Umusaruro w’ikawa y’u Rwanda wiyongereyeho 25% mu mwaka umwe

Mu mwaka wa 2024-2025, ugereranyije n’uwa 2023-2024, umusaruro w’ikawa wiyongereyeho 25% ugera kuri toni 21,295 mu gihe amafaranga yinjijwe mu gihugu yavuye kuri Miliyoni 78.7 z’Amadolari, agera kuri Miliyoni 116.1 z’Amadolari, bikaba ari izamuka rya 48%.

Ibi byatumye u Rwanda rukomeza gufatwa nk’Igihugu gifite ikawa yihariye ku rwego mpuzamahanga, haba mu bwiza no mu buryo bwo gutunganya bugezweho.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 07 Ugushyingo 2025, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko izi mpinduka zituruka ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ikawa y’u Rwanda.

Ati “Twashyize imbaraga mu gukorera hamwe n’abahinzi, tukabegereza imbuto nziza, tukabafasha kubona ifumbire ku giciro gito, kandi tunabigisha uburyo bushya bwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe,”

Yongeyeho ko muri gahunda ya NAEB harimo gusimbuza ibiti bishaje ibishya birumbuka cyane bya RAB C15, aho kuri ubu hegitari zisaga 4,100 zamaze gusimbuzwa, kandi hateganyijwe kongera izindi 1,000 buri mwaka.

Claude Bizimana, Umuyobozi mukuru wa NAEB
Claude Bizimana, Umuyobozi mukuru wa NAEB

Niyonsenga Jean Damascène, umuhinzi w’ikawa mu Karere ka Kamonyi, avuga ko ubumenyi abahinzi bahabwa n’uburyo bworohejwe bwo kubona ifumbire byahinduye byinshi.

Ati “Ubu tubona ko umusaruro wiyongereye, kuko mbere twahingaga tutazi neza uko twakwita ku biti byacu. Ubu tubona inyungu, n’abaguzi baza kutugurira ku giciro cyiza”.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, aho NAEB ifatanyije n’abafatanyabikorwa nka Tubura na CEPAR, abahinzi bahabwa ifumbire ku giciro cyagabanyijweho 50%. Byatumye ubuso buhingwaho ikawa bwiyongera cyane mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Kayonza.

U Rwanda rukomeje kumenyekanisha ikawa yarwo mu masoko akomeye y’Isi, binyuze mu birori n’imurikabikorwa mpuzamahanga nka ‘World of Coffee’ n’irushanwa rya ‘Best of Rwanda Coffee Competition’.

Baragahorana Oreste, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abatunganya umusaruro wa kawa no kuwohereza mu mahanga, yagarutse ku kamari k’irushanwa rya Best of Rwanda Coffee.

Ati” Irushanwa rya Best of Rwanda Coffee ritegurwa kugira ngo ikawa y’u Rwanda imenyekane ku ruhando mpuzamahanga. Icyo ryadushimishije rero si ukumenyekana kw’abatsinze gusa, ahubwo ni uko ryahaye amahirwe n’izindi kawa zitagize amahirwe yo gutsinda, ndetse n’abahinzi babonye inyungu zivuye muri iri rushanwa, bituma barushaho gufata neza ikawa.”

Muri uyu mwaka wa 2025, iri rushanwa ryitabiriwe n’abaguzi 78 bo mu bihugu 25, aho ikawa ya K Organics yo mu Karere ka Huye yagurishijwe ku Madolari 88.18 kuri kilo, igiciro cyo hejuru mu mateka y’iryo rushanwa.

NAEB yemeza ko gahunda zose z’ubuhinzi bw’ikawa zigamije kurengera ibidukikije no kubaka ubuhinzi burambye. Litiro 18,000 z’imiti ikoreshwa mu kurwanya indwara n’ibyonnyi zitangwa buri mwaka, ariko zigakoreshwa mu buryo budahungabanya ubutaka n’ibinyabuzima. Urwego rw’ikawa mu Rwanda ruri mu byitezweho cyane mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka