Umunyarwanda ujya muri “Vision 2020” si wa wundi ugihingira inda gusa - Guverineri Bosenibamwe

Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abahinzi bo mu karere ka Burera gutunganya ubuhinzi bwabo, bahuza ubutaka kandi bibanda mu guhinga ibihingwa byatoranyijwe, badahinga ibyo kubatunga gusa ahubwo bahinga ibibaha amafaranga.

Tariki 02/04/2013, ubwo hatangizwaga igihembwe cya kabiri cy’ihinga, cy’umwaka wa 2013, mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, hatewe ingano ku musozi, ku butaka bwahujwe bungana na hegitari 120.

Guverineri Bosenibamwe Aimé yasabye abahinzi bo mu karere ka Burera muri rusange kunoza ubuhinzi bwabo kugira ngo bazamuke mu bukungu.

Abahinzi bo mu karere ka Burera basabwa guhinga ibihingwa bibaha amafaraga aho guhingira inda gusa.
Abahinzi bo mu karere ka Burera basabwa guhinga ibihingwa bibaha amafaraga aho guhingira inda gusa.

Yagize ati “…ni ngombwa rero ko turushaho kunoza ubuhinzi bwacu…baturage muri hano, murebe, muharanire ikibafitiye akamaro. Ntabwo Umunyarwanda dufite muri iki gihe, ujya muri vision 2020 ari wa Munyarwanda ugihingira inda gusa.”

Akomeza avuga ko ubuhinzi bw’u Rwanda bufite umwanya ukomeye muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS 2) kugira ngo buzamure ubukungu bw’u Rwanda, aho buzajya bwiyongera buri mwaka 11% aho kuba 8% nk’uko byari bisanzwe.

Guverineri Bosenibamwe akomeza avuga ko ibyo bizagerwaho ari uko abahinzi bose bashyize mu mutwe ko bagomba guhinga ibibaha amafaranga.

Ingano zahinzwe ku musozi ku butaka bungana Hegitari 120 mu murenge wa Butaro.
Ingano zahinzwe ku musozi ku butaka bungana Hegitari 120 mu murenge wa Butaro.

Agira ati “Ntabwo dufite Abanyarwanda bagomba guhora batekereza ngo “reka mpinge amasaka kugira ngo ejo n’ejobundi nzabone udushera, nzabone akagage, abana bazabone ibivuzo” nibyo ntabwo tubiciye. Ariko rero mu guhinga reba uburyo wahinga ibintu bizaguha ifaranga.”

Yakomeje abwira abahinzi bo mu karere ka Burera ko igihingwa cy’ingano bahinze, Leta y’u Rwanda yagihaye agaciro ku buryo abahinzi bagihinga bagiye kubona amafaranga. Bityo bakaba basabwa kwishyira hamwe bagahuza ubutaka kugira ngo bagihinge aho cyateganyijwe.

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye itangizwa ry'igihemwe cya kabiri cy'ihinga mu karere ka Burera.
Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye itangizwa ry’igihemwe cya kabiri cy’ihinga mu karere ka Burera.

Kumara abahinzi impungege

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Burera bavuga ko bari basanzwe bahinga ingano ariko bajya kuzigurisha ku nganda zitunganya ibikomoka ku ngano ntibazigure, banazigura bakabaha amafaranga make. Ngo bafite impungenge ko byazongera kugenda gutyo.

Dr. Jean Jacques Mbonigaba Muhinda, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) yamaze impungenge abo bahinzi avuga ko Leta y’u Rwanda yabashakiye isoko ku nganda zikorera mu Rwanda arizo Pembe ndetse na Azam.

Izo nganda zizajya zigura ingano z’abo bahinzi ku giciro cyiza kandi kitazigera kijya hasi, ahubwo kizajya kizamuka bitewe n’ibiciro biri ku masoko nk’uko Mbonigaba abisobanura.

Ingano zahinzwe ngo zifuzwa n'inganda zo mu Rwanda zitunganya ibikomoka ku ngano.
Ingano zahinzwe ngo zifuzwa n’inganda zo mu Rwanda zitunganya ibikomoka ku ngano.

Akomeza avuga ko kandi imbuto zatewe, kandi zizanaterwa ahandi hateganyijwe guhingwa ingano, ari imbuto zifuzwa n’inzo nganda. Imbuto y’ingano yatewe yitwa Njoro.

Mu karere ka Burera hateganyijwe hegitari z’ubutaka zirenga 9600 zigomba guhingwamo ingano. Ako karere ni kamwe mu turere two mu Rwanda dufite ubutaka bunini bugomba guhingwamo ingano nk’uko umuyobozi mukuru wa RAB abitangaza.

Inganda zo mu Rwanda zitunganya ibikomoka ku ngano zari zisanzwe zikura ingano hanze y’u Rwanda kuko mu Rwanda izo zikenera nta zihari.

Umuyobozi mukuru wa RAB amara impungenge abahinzi ko ingano zahinzwe zizabona isoko.
Umuyobozi mukuru wa RAB amara impungenge abahinzi ko ingano zahinzwe zizabona isoko.

Leta y’u Rwanda yafashe gahunda yo guteza imbere igihingwa cy’ingano kugira ngo amafaranga izo nganda zatangaga hanze y’u Rwanda azage aguma mu bahinzi bo mu Rwanda.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abayobozi b’Akarere ka Burera njye ndabemera ndetse n’Abatekinisiye babo. N’abantu bakunda umurimo kandi bakawukora mu bwitange bakorera abaturage babo pe. Nabo gushimirwa.

Mandevu Paipayi yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

Bosenibamwe ndabona ari intangarugero muri byinshi pe!Intara y’amajyaruguru na we ndabona yamugumana akayigeza kuri byinshi bifuza!Kwikorera amabuye!Gusunika ibiti byaguye mu muhanda! No gutera ingano!
Icyagira ngo uyu munyamakuru na we bazamumurekere babe pata na rugi!Aho bakubitwa n’akavuye kari muri Gicumbi ko katagaragara?Muyekure n’abagitifs be ngo ruri mbiri mbiri!

KABARIRA yanditse ku itariki ya: 3-04-2013  →  Musubize

Ubuhinzi bwo mu rwanda aho bugeze harashimishije cyane, kuko kuva hatangizwa gahunda yo guhinga kijyambere, hakajyaho na gahunda yo guha abaturage ifumbire, bimaze kugaragara ko umusaruro wiyongereye. Gusa hari hamwe na hamwe batari babona amahugurwa ahagije, ababifite mu nshingano zabo naho bazahagere, ubundi turwanye inzara kahave, ndetse erega tunasagurire amasoko.

kiki yanditse ku itariki ya: 3-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka