Umuceri witwa "Buryohe" wahaye akanyamuneza abahinzi

Nyuma y’imyaka ine muri Kamonyi hubatswe uruganda rutonora umuceri abawuhinga bahinduye imibereho kuko bawugurishiriza hafi kandi bakanabonaho uwo kurya.

Begerejwe uruganda rutonora umuceri, rubazanira imbuto nziza zirimo iyitwa "Buryohe"
Begerejwe uruganda rutonora umuceri, rubazanira imbuto nziza zirimo iyitwa "Buryohe"

Urwo ruganda, rwitwa MRPIC rwubatse mu Murenge wa Mugina,ngo ntirurahaza abahinzi b’umuceri bari batarabona inyungu z’umuceri kuko kuwutobona byabagoraga.

Abahinzi bibumbiye muri Koperative “COPRORIZ Abahuzabikorwa”, ihinga igishanga cya Mukunguri, bajyanaga umuceri wabo kuwutonoza ku ruganda rwa Kabuye ruri mu Mujyi wa Kigali,uwo kurya bakawusekura mu isekuru.

Umwe muri abo bahinzi witwa Sezibera Eliezer avuga ko kuba uruganda rwarabegereye byatumye babona isoko rihoraho.

Agira ati “Umuntu yatangaga nk’ibiro 50 by’umuceri udatonoye bakajya kuwugurisha k’uruganda, ubundi usigaye tukawusekura undi ukagurishwa udatonoye ku gasorori.”

Akomeza avuga ko ubwo buryo ngo bwatumaga batabona amafaranga uko babyifuza kuko yazaga ari make kandi akaza rimwe na rimwe.

Sezibera avuga ko icyo gihe mu ruganda yahakuraga nk’ibihumbi 10FWf, usigaye akawugurisha ku gasorori, kamwe akagurisha 150RWf.

Avuga ko urwo ruganda begerejwe rutwara umusaruro wose, amafaranga agatangirwa rimwe, n’umuhinzi agahabwa umuceri wo kurya ungana 20% by’umusaruro we.

Bataregerezwa uruganda bacuruzaga umuceri udatonoye bagahendwa
Bataregerezwa uruganda bacuruzaga umuceri udatonoye bagahendwa

Uyu mugabo ahamya ko ku gihembwe kimwe abona ibihumbi 120RWf, amufasha kugekemura ibibazo byo mu rugo. Ahabwa kandi n’ibiro 25 by’umuceri wo kurya. Kuri urwo ruganda ikiro kimwe cy’umuceri udatonoye kigura 290RWf.

Sezibera avuga ko urwo ruganda runabafasha gushaka imbuto nziza n’inyongeramusaruro.

Mbere ngo bahingaga imbuto z’umuceri utukura udatanga umusaruro ariko kuri ubu ngo bahinga umuceri uryoshye witwa “Buryohe” na “Kigori” utanga umusaruro mwinshi. Kuri hegitari imwe bezaho umuceri ungana na toni esheshatu.

Tegeri Dieudonné, perezida w’inama y’ubutegetsi ya MRPIC avuga ko baha agaciro abahinzi kuko ari bo soko ya mbere y’umusaruro.

Agira ati “Twaje gushora imari mu cyaro ariko ntitwagombaga kwirengagiza iterambere ry’abaturage kuko ni bo baduha ibyo duheraho dukora.”

Kuri urwo ruganda rutunganya umuceri hari urundi rutunganya ibishishwa by'umuceri bikavamo amakara ya kijyambere
Kuri urwo ruganda rutunganya umuceri hari urundi rutunganya ibishishwa by’umuceri bikavamo amakara ya kijyambere

Buri mwaka uruganda rufasha abahinzi batishoboye kugera ku bikenerwa by’ibanze. Rumaze guha inka abantu bagera 46, rwahaye amashanyarazi y’izuba abantu 12, hari n’abo rutangira umusanzu wa Mituweri.

Uru ruganda rwatangiye mu mwaka wa 2012, rufite intego yo kwita ku musaruro w’abahinzi, rwabyaye urundi ruganda rutunganya ibishishwa cy’umuceri rukabikoramo ibicanwa bimeze nk’amakara byitwa “Briquettes”. Rufite abakozi 46 bahoraho n’abandi ba nyakabyizi.

Rwatangiranye amafaranga y’ u Rwanda angana na Miliyoni 150RWf. Kuri ubu rufite agaciro ka Miliyoni zisaga 900RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane.

Sam yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka