Ubwumishirizo bugendanwa buzazamura ubuziranenge bw’umusaruro - RAB

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) wungirije ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi, Dr. Bucagu Charles, avuga ko hamaze kuboneka ubwumishirizo bw’ibinyampeke bugendanwa bukazafasha kuzamura ubuziranenge bw’umusaruro wabyo.

Ubwumishirizo bugendanwa buzafasha abahinzi kumisha neza umusaruro wabo w'ibigori ntiwongere kwangirika
Ubwumishirizo bugendanwa buzafasha abahinzi kumisha neza umusaruro wabo w’ibigori ntiwongere kwangirika

Abahinzi b’ibigori bakunze kugira ikibazo cyo kwanika umusaruro wabo bigatuma rimwe na rimwe wangirika kubera imvura.

Dr. Bucagu avuga ko mu rwego rwo kugabanya icyo kibazo ubu mu Rwanda hamaze kuboneka ubwumishirizo bugendanwa (Mobile Dryers) 10, bwumisha ibigori bihunguye n’ubundi butandatu bwumisha ibiri ku mahundo ariko butagendanwa, buzakoreshwa n’abatubuzi b’imbuto y’ibigori.

Dr. Bucagu avuga ko ubu bwumishirizo buza busanga ubwanikiro bwubakwa busanzwe bukoreshwa, umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 hakaba harubatswe uburenga 600 mu gihugu cyose.

Ibyo bikorwa remezo byo kubaka ubwanikiro no kugura ubwumishirizo bwa kijyambere bikaba byaratwaye ingengo y’imari ingana na Miliyari icumi 11 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ubwumishirizo bugendanwa uko ari 10 bwo bukaba bwaraguzwe miliyoni 470 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uwo muyobozi avuga ko byitezwe ko ibyo bikorwa remezo bizatanga umusaruro ariko na none uko ugenda wiyongera hazajya hashakwa n’ibindi.

Ati “Ndatekereza ko bizatanga umusaruro ariko na none uko umusaruro ku muturage wiyongera tuzagenda tureba ko n’ibikorwa remezo byo kuwumisha byakwiyongera kugira ngo urusheho gufatwa neza kandi bizamure ubuzirange bwawo”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko ubu bwumishirizo bwa kijyambere buzafasha byinshi abahinzi kuko bamwe basarura basiganwa n’ihinga ritaha ugasanga babisaruye bitumye neza kandi bikangiza umusaruro wabonetse.

Avuga ko ubu bwanikiro bwubatswe ndetse n’ubu bwumishirizo bwa kijyambere bije gukemura ikibazzo cy’umusaruro wangirikaga.

Agira ati “Umusaruro wajyaga wangirika kubera kubikwa utumye neza ugasanga harimo uruhumbu (Aflatoxin), bimwe bikabora kubera imvura ibinyagira, urumva rero ibyo biravaho n’ubwo atari 100%, ariko uko igihugu kizagenda kibona amikoro ibi bikorwa remezo bizakomeza kongerwa.

Guverineri Mufulukye yongeraho ko ubwo bwumishirizo bwamaze kugezwa kuri amwe mu makoperative mu murenge wa Karangazi Akarere ka Nyagatare na Kiramuruzi muri Gatsibo, bukaba burimo kubafasha kumisha umusaruro wabo ukiri mu mirima.

Avuga ko n’ubwo burimo kwifashishwa mu kwihutisha isarura ariko nyuma ubwo bwumishirizo buzahabwa ba rwiyemezamirimo bakaba ari bo bakorana n’amakoperative y’abahinzi, ari bwo hazanagenwa icyo umuturage azajya yishyura iyo serivisi.

Uwo muyobozi avuga ko kugera ku muturage wese bigoye ariko ku makoperative bizoroha kuko harimo no kubakwa ibikorwa remezo by’imihanda kugira ngo imodoka zigeza umusaruro w’abahinzi ku isoko ndetse n’ubwo bwumishirizo bubone inzira byoroshye.

Asaba abahinzi kwibumbira mu makoperative kugira ngo nabo bagerweho n’ubwo bwumishirizo ndetse no kubona isoko ryiza biborohere.

Ati “Icyo dushishikariza abantu ni ukwibumbira mu makoperative kugira ngo bagerweho n’ibi bikorwa remezo bijyanye no gufata neza umusaruro. Ikindi binabafasha kubonera isoko rimwe badahenzwe”.

Dr. Bucagu avuga ko ubu bwumishirizo butazagera ku muturage mu rugo ahubwo bo bashobora gukusanya umusaruro wabo ubwabo cyangwa umuguzi akawujyana aho buri ako kanya.

Kugira ngo ubu bwumishirizo butangire kumisha bugomba kuba burimo toni hagati y’umunani n’icumi z’ibigori.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iri terambere ryo kumisha imyaka hakoreshejwe imashini zigendanwa ni ingirakamaro.

ok yanditse ku itariki ya: 15-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka