Ubwishingizi mu buhinzi buzafasha guhangana n’ibihe by’ihinga - Minisiti Karibata

Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira gahunda yo gushinganisha ubuhinzi bwabo kuko ari yo yabafasha guhangana n’igihombo bashobora guterwa n’ibihe bibi birimo n’ibiza; nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuhunzi, Agnes Karibata.

Nubwo iterambere mu by’iteganyagihe rikomeza kwiyongera ariko bigaragara ko ntawukwiye kuryizera burundu, nk’uko byagaragaye mu minsi ishize ubwo abahinzi bari babwiwe kwitegura imvura ariko ibintu bikaza guhinduka hamwe na hamwe mu gihugu imvura ikabura burundu.

Ibyo ni bimwe mu mbarutso yatumye iyi gahunda yo gushinganisha ubuhinzi ishyirwaho, mu rwego rwo kurinda abaturage igihombo giturutse ku biza cyangwa izuba ryakwangiza imyaka abaturage bashoyemo amafaranga yabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa gatanu tariki 12/10/2012 cyaje gikurikiye Inama y’Abaminisitiri iheruka, Minisitiri Karibata yatangaje ko n’ubwo iyi gahunda idahenze ariko bisaba ko abaturage yabijyamo ari benshi kugira ngo irusheho kugira ingufu.

Yagize ati “umuntu wafashe ifumbire cyangwa imbuto n’ubwo yarumbya kubera imvura itaje neza ntago azabura amafaranga ye kuko bazamwishyura”.

Ibura ry’ifumbire mu myaka riri mu bituma imyaka yuma vuba, kuko nta bushobozi iba ifite yo kwihagararaho igihe kirekire. Gusa abantu ntibabyitabira kandi ayo mafumbire agihendutse, nk’uko Minisitiri Karibata.

Ku gihembo MINAGRI imaze iminsi ihawe cy’imikorere myiza, Minisitiri Karibata yavuze ko ibyo ari ikigaragaza imikorere myiza y’abahinzi bo mu Rwanda, ariko abasaba kuyikomeza no gukurikiza inama bagirwa muri gahunda z’ubuhinzi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka