Ubushobozi bucye bwabo ntibubemerera kwigurira imashini zo kuhira

Abahinzi bo mu Karere ka Ruhango bavuga ko bifuza gukoresha imashini zuhira imirima ariko bakagira impungenge zo kutabasha kuzigurira.

Kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe 2016, Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) yateguriye aba bahinzi amahugurwa yo kubereka uko izi mashini zikoreshwa, igikorwa cyateguwe mu cyumweru cyahariwe ubuhinzi n’ubworozi.

Izi mashini ngo zitanga umusaru mwinshi mu gihe cy'izuba.
Izi mashini ngo zitanga umusaru mwinshi mu gihe cy’izuba.

Gusa aba bahinzi bagaragaje ko babyishimiye ariko bagasaba ko bakoroherezwa gukorana n’ibigo by’imari, kugirango babashe kubyigurira, nk’uko Hagenima Augustin, umuhinzi wo mu murenge wa Kinazi yabitangaje.

Yagize ati “Iyi gahunda nayikunze, ariko se ko umuhinzi atatera imbere atabonye inguzanyo, ibi tuzabigeraho gute ntibatabidufashamo?”

Kanamugire Egide, ushinzwe gahunda zo kuhira mu buryo bw’ikoranabuhanga mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imebre ubuhinzi (RAB), yavuze ko bakwiye kwishyira hamwe bakigurira imashini, kuko kwishyira hamwe bishyura kimwe cya kabiri andi leta ikatabatangira.

Ati “Iyo umuhinzi ashatse kuyigura, twe tumuhuza na rwiyemezamirimo, akamwishyura kimwe cya kabiri ikindi RAB ikagitanga.”

Basobanuriwe uko bakoresha izi mashini.
Basobanuriwe uko bakoresha izi mashini.

Imashini igura macye igura ibihumbi 590Frw, ikaba ifite ubushobozi bw’uko mu minota 45 ishobora kuba yuhiye ahangana na hegitari imwe.

Ubuyobozi w’akarere ka Ruhango buvuga ko bwabafashije kubegereza ibigo by’imari nka SACCO na BDF kugira ngo bibunganire mu nguzanyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

@ Ignace,
RAB niyo ihuza umuhinzi na Rwiyemezamirimo.
ubikeneye yandikira ubuyobozi bwa RAB asaba kunganirwa,
Ubundi iyo mashini bavuze ifite agaciro ka 590,000frw ikoreshwa k’umatiyo ariko igurwa ukwayo n’amatiyo akagurwa ukwayo.
Ariko hari n’intoya kuriyo yakoreshwa kumipira.
Muri make imashini ifite agaciro kayo n’imipira ifite akayo.

kubindi bisobanuro wahamagara 0785819155/0732129876.

egide Kanamugire yanditse ku itariki ya: 14-03-2016  →  Musubize

Mwiriwe, iyi gahunda ni nziza cyane kandi irakenewe kubahinzi bashaka gukora ubuhinzi bujyanye n’igihe, ariko mfite ikibazo aho mwavuze ngo : “Iyo umuhinzi ashatse kuyigura, twe
tumuhuza na rwiyemezamirimo,
akamwishyura kimwe cya kabiri ikindi
RAB ikagitanga.” Mwebwe bande ? Umuhinzi anyurahe kugirango ababone cg hari Numero yahamagaraho ?
Ikindi kibazo : Agaciro k’imashini mwavuze haruguru (590.000frw) baguha n’imipira(amatiyo) agufasha kuhira?

Ignace ITANGISHAKA yanditse ku itariki ya: 13-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka