Ubuke bw’urubyiruko mu buhinzi bwa kawa butuma umusaruro utiyongera

Abakora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ikawa mu Rwanda, baravuga ko kuba hakigaragaramo urubyiruko ruke mu buhinzi bwayo, ari imwe mu mbogamizi zituma umusaruro wayo ukomeza kuba muke.

Abazitabira iyi inama bayitezemo byinshi
Abazitabira iyi inama bayitezemo byinshi

N’ubwo u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga ruzwiho kuba Igihugu gifite ikawa nziza, ifite uburyohe kurenza ibindi, ariko kandi umusaruro wayo uracyari muke ugereranyije n’ukenewe ku isoko.

U Rwanda ruritegurwa kwakira inama mpuzamahanga ya 19 izahuza ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika, bihinga bikanacuruza kawa (African Fine Coffees Association/AFCA), iteganyijwe guhera tariki 15-17 Gashyantare 2023, aho bazaganira ku cyarushaho guteza imbere ikawa muri ibyo bihugu.

Gilbert Gatari, umuyobozi w’Ihuriro ry’abahinzi bohereza ikawa mu mahanga, avuga ko zimwe mu mbogamizi bagihura nk’abahinzi ba kawa, ari uko umusaruro wayo ukiri muke ugereranyije n’ikenewe ku isoko.

Ati “Urebye umusaruro w’ikawa mu Rwanda ni muke ugereranyije n’isoko rihari, ikindi ni uko mu Rwanda abahinzi b’ikawa dufite ni abantu bakuze cyane. Muri iyi nama tuzarebera hamwe uko twashishikariza urubyiruko kugira ngo rutangire kwinjira mu buhinzi bw’ikawa cyane, mu rwego rwo kuzamura uwo musaruro”.

Gilbert Gatari avuga ko mu Rwanda kuba urubyiruko rukiri ruke mu buhinzi bwa kawa bituma umusaruro utiyongera
Gilbert Gatari avuga ko mu Rwanda kuba urubyiruko rukiri ruke mu buhinzi bwa kawa bituma umusaruro utiyongera

Umukozi ushinzwi ubuhinzi bw’ikawa n’icyayi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Alex Nkurunziza, avuga ko muri rusange umubare w’urubyiruko rugaragara mu buhinzi ukiri hasi, ariko ngo mu bujyanye n’ikawa byo ni akarusho.

Ati “Ni ubuhinzi muri rusange ariko cyane cyane ubuhinzi bw’ikawa, aho usanga abahinzi bari mu kigero cy’imyaka ikuze, icyo turimo gukora ni ikijyanye n’ubukangurambaga, kugira ngo twinjize urubyiruko mu buhinzi bw’ikawa, kuko ni ikibazo dusangiye nk’ibihugu bihinga ikawa. Iyi nama ni umwanya mwiza wo kwiga uko mu bindi bihugu bigenda, kugira ngo urubyiruko rukomeze kwiganza mu buhinzi bw’ikawa”.

NAEB ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 bwagaragaje ko abahinzi ba kawa ari abafite imyaka guhera kuri 40 kuzamura, ku buryo uyu munsi urubyiruko rushobora kuba ruri muri ubwo buhinzi rutarenze 20% by’abakora ubuhinzi bwayo.

Mu Rwanda haboneka umusaruro wa kawa uri hagati ya toni ibihumbi 16 n’ibihumbi 21 ku mwaka, zihingwa ku buso bungana na hegitari ibihumbi 42.

Amir Hamza, umuyobozi wa AFCA, avuga ko abazitabira iyi nama hari byinshi bazungukiramo, kuko umubare w’abakoresha ikawa wiyongera umunsi ku wundi, kandi bakaba batazi aho bashobora kuyikura kubera ko ituruka muri Afurika itagize amahirwe yo kujya yamamazwa neza, ku buryo abenshi bari bazi ko ari iyo mu bihugu bya Aziya ndetse na Amerika.

Ati “Murabibona ko ubu muri Kigali ahacururizwa ikawa hafungurwa buri munsi, kandi iyo ugiye kuhanywa ikawa ari nziza, bivuze ko u Rwanda rufite ikawa nziza, ariko nta wari ubizi. Ibyo rero bizatuma abahinzi bayo mu Rwanda bungukira muri iyi nama, twizera ko nyuma yayo abacuruzi ndetse n’abahinzi bayo bazagira amahirwe yo kugera ku isoko mpuzamahanga bitabasabye kunyura mu zindi nzira ndende”.

Amir Hamza
Amir Hamza

Iyi nama ya 19 ni urubuga ruhuriramo abantu bose bari mu nyongeragaciro y’ubuhinzi bwa kawa, ikazitabirwa n’ibihugu bya Burundi, Cameroon, DRC, Ethiopia, Kenya, Malawi, Rwanda, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe, hamwe n’ibindi bihugu byo ku migabane y’u Burayi, Azia na Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka