Ubuhinzi bw’icyayi bumuhemba ibihumbi 500 buri kwezi

Deo Ngarukiye w’i Nyaruguru yishimira ubuhinzi bw’icyayi akuramo asaga ibihumbi 500 buri kwezi, none yaniyemeje kureka guhinga ibindi bihingwa.

Deo Ngarukiye umuhinzi w'icyayi
Deo Ngarukiye umuhinzi w’icyayi

Ngarukiye w’imyaka 62 utuye mu Murenge wa Mata, Akarere ka Nyaruguru, avuga ko yaretse ibindi bihingwa ngandurarugo akita cyane ku buhinzi bw’icyayi kuko yasanze bwamutunga.

Agira ati “Niba ndi umuhinzi, nkaba ngeze aho mpembwa ibihumbi 700, cyangwa 600 ku kwezi, nkakuramo 200 mpemba abakozi, nkasigarana 500, mbona nta kindi nza kujya nkora uretse guhinga icyayi.”

Yungamo ati “harimo umuceri, harimo ibishyimbo, harimo amata. Numva nta kindi nakora uretse guhinga icyayi.”

Ngarukiye agendera kuri moto yaguze mu mafaranga yakuye mu cyayi. Afite intego yo kugura n’imodoka, kandi akavugurura aho atuye.

N’akanyamuneza kandi aseka agira ati “muri iki gihe abahinzi b’icyayi turi kuryoha rwose. Ndetse mu myaka ibiri sinzi. Nzagura imodoka, nubake ziriya nzu zimeze nk’iz’i Kigali, ibisenge mbicurike. Ntiwaba ukorera ibihumbi 600 ngo ube nk’ah’ukorera ibihumbi 100.”

Arateganya no kongera icyayi yahingaga, akareka kugihinga kuri hegitari eshanu gusa, ahubwo ku munani, ku buryo mu myaka 3 iri imbere azajya ngo azajya yinjiza miliyoni ku kwezi.

Ahereye ku kuba amashuri ye yarayagarukirije mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ariko ubu akaba abona ibihumbi 500 buri kwezi, avuga ko mu Rwanda ibyo gukora Bihari, icyo bisaba ari ugufunga mu mutwe, umuntu akamenya gushakisha.

Icyayi nyuma yo gukurwa mu murima
Icyayi nyuma yo gukurwa mu murima

Abahinzi b’icyayi bavuga ko bashimishijwe no kuba kuba igiciro cy’icyayi cyariyongereye, kikava ku mafaranga 120 ku kilo abahinzi bahabwaga mu myaka itatu ishize, none ubu bakaba bari kukigurisha 249.

Yves Mungwakuzwe, Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mata Ngarukiye agemurira umusaruro we, avuga ko kuzamuka kw’ibiciro guturuka ku kuba icyayi cy’u Rwanda gisigaye ari icya mbere mu gukundwa ku isoko rya Mombasa bagemuraho.

Ibiciro kandi ngo si bimwe ku nganda zose z’icyayi. Buri rwose rwishyura abahinzi rukurikije uko rwaguriwe.

Uku gukundwa kw’icyayi cy’u Rwanda ku masoko mpuzamahanga kuva ku kuba guhera muri 2012 inganda z’icyayi zigendera ku mabwiriza mpuzamahanga, ku buryo buri mwaka hari abagenzuzi baza kureba niba abahinzi n’uruganda bakurikiza ibisabwa.

Abahinzi bahabwa amabwiriza ku ko bita ku cyayi n’uko bagisarura, hakarebwa ko amazi ava mu nganda atisuka mu migezi ngo ajye kwangiza ubuzima bw’abaturage n’ubw’ibindi binyabuzima.

Icyayi kiba gitegereje kujyanwa i Mombasa
Icyayi kiba gitegereje kujyanwa i Mombasa

Ikindi kandi hakarebwa ko abakozi bafashwe neza kuko baramutse batishimye bishobora kugira ingaruka ku mitegurire y’icyayi mu ruganda.

Uruganda rw’icyayi rwa Mata Rwatangiye gukora muri 1973, hategurwa imirima, maze mu mwaka w’1977 rutangira gutunganya icyayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri ibinibyiza ikigihingwa gifite akamaro ahokizamura ubukungu bwumuturage kd kikinjiza amadevise mugihugu kd iterambere ryurugo niryo ryigihugu kd iterambere ryigihugu niryo ryumugabane. nange mukwakenda nzatera ha inyamagabe

rutijana olivier yanditse ku itariki ya: 29-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka