Ubucuruzi bw’ibirayi bwagarutsemo akajagari gahombya abaturage

Abahinzi b’ibirayi barinubira akajagari kagaragara mu icuruzwa ry’ibirayi, aho bemeza ko ubujura bukorerwa mu makoperative bubateza ibihombo kubera abamamyi.

Abayobozi bafatanya n'abaturage mu buhinzi bwa soya
Abayobozi bafatanya n’abaturage mu buhinzi bwa soya

Ni ikibazo bamwe mu bahinzi bahagarariye abandi mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Burera na Musanze, bagaragarije Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi ari kumwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda mu nama nyunguranabitekerezo k’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ibirayi yabereye mu Karere ka Musanze, ku itariki 3 Ukwakira 2018.

Bimwe mu bibazo abahinzi bagarutseho kenshi, ni ibijyanye n’uko bahabwa amafarango ku musaruro wabo w’ibirayi, nyamara ngo iyo bigeze i Kigali bigurishwa ku giciro kinini.

Mukarurema Odette avuga ko bashyiriweho igiciro, kuko ngo ikiro cy’ibirayi bakigurisha 191Frw, ariko byagera i Kigali ugasanga ikiro kiragurishwa 500.

Agira ati “Umuturage iyo abonye ibyo, atekereza ku mvune yagize bikamuca intege, mwe nk’abayobozi mwadukorera iki, kugira ngo natwe abahinzi tubone amafaranga afatika k’umusaruro wacu ko tubona ukiza abandi?”

Abayobozi banyuranye bafatanya n'abaturage bo mu murenge wa Nyange gutera soya
Abayobozi banyuranye bafatanya n’abaturage bo mu murenge wa Nyange gutera soya

Minisitiri Vincent Munyeshyaka yabwiye abahinzi ko Leta ishyiraho igiciro buri mwaka igendeye ku nyungu z’abaturage n’icyo bashoye, avuga ko abo bazamura ibiciro i Kigali banyuranya n’amabwiriza ya Leta.

Ikindi kibazo cyateje impaka ni icy’amakoperative n’ishyirahamwe bashyiriweho rishinzwe kubafasha mu bucuruzi bw’ibirayi byabo (APTC), aho abahinzi bakomeje gushinja ayo makoperative kuba indiri y’abamamyi bitewe no kutishyurwa ku gihe.

Musabyimana Jean Paul, umuhinzi ukomoka mu Karere ka Rubavu avuga ko hari abayobozi b’amakoperative bakorera mu kwaha kw’abamamyi.

Ati “Muri Gicurasi hari imodoka eshatu zoherezwaga n’uwitwa Jean Paul kandi uwo mugabo afite ububasha bukomeye mu bucuruzi bw’ibirayi ari no muri APTC, kandi ibibazo byose biza mu gihe amakoperative na APTC batinze kutwishyura, ndetse hari n’ubwo banga kugura nkana umusaruro wacu twabura uko tugira nibwo abamamyi badufatirana mu bibazo.”

Abayobozi basuye n'inganda zitunganya ibigori mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera
Abayobozi basuye n’inganda zitunganya ibigori mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera

Minisitiri Mukeshimana Geraldine, avuga ko bibabaje kuba mu nama z’ubushize harafashwe umwanzuro w’uko Koperative zidakwiye kurenza iminsi itatu batwaye umusaruro amafaranga ataragera ku muhinzi, asaba ko koperative zigikora nabi zikurikiranwa.

Ati “Abayobozi b’amakoperative n’abahinzi banini mubuza abaturage guhinga kubera imyungu zanyu mubivemo inzira zikigendwa.

“Amakoperative aragenda aca intege abahinzi ababwira amagambo nk’aya twiriwemo, n’abayobozi muri hano mubimenye mubyumve binakurikiranwe,ufatirwa muri ibyo bintu afatirwe ibihano.”

Ikindi kibazo abahinzi bagarutseho, ni uko imbuto zibageraho zikererewe kandi zinahenze ndetse rimwe rimwe zitujuje n’ubuziranenge, aho muri uyu mwaka abahinzi bemeza ko baguye mu gihombo gikomeye ndetse umusaruro wabo ukagabanukaho hafi kimwe cya kabiri cy’uwo basanzwe beza.

Ababaza ibibazo basabwe guhagarara hafi y'abayobozi
Ababaza ibibazo basabwe guhagarara hafi y’abayobozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka