U Rwanda ruzakira inama y’ibihugu 144 byiyemeje guhererekanya imbuto z’ibimera

Abaminisitiri b’ubuhinzi b’ibihugu 144 bitandukanye bazateranira i Kigali mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo 2017, aho bazasuzumira amasezerano yo guhanahana imbuto z’ibimera.

Abashinzwe ubushakashatsi mu by'ubuhinzi mu bihugu by'Afurika mu nama i Kigali
Abashinzwe ubushakashatsi mu by’ubuhinzi mu bihugu by’Afurika mu nama i Kigali

Ni ubwa mbere Afurika izaba yakiriye iyo nama isuzuma amasezerano mu gutubura no guhanahana imbuto z’ubuhinzi,iyo nama ikazaba ihuje ibihugu byayashyizeho umukono,ku nshuro ya karindwi.

Ku rwego rw’Afurika abashinzwe ubushakashatsi mu by’ubuhinzi batangiye kuganira ku byo bazasaba ibihugu byateye imbere, bishinjwa kutorohereza Afurika kubona imbuto n’ubunararibonye mu by’ubuhinzi.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Kigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr Patrick Karangwa avuga ko Afurika ndetse n’u Rwanda by’umwihariko, bazaba babonye amahirwe yo gukemura ibibazo byugarije imbuto z’ibihingwa.

Agira ati”Kugeza ubu nta mahirwe menshi Afurika ikura muri aya masezerano, abandi baraturusha udushya mu mikorere y’ubuhinzi n’ubworozi”.Muri iyi nama ntabwo tuzakoma amashyi gusa ahubwo turashaka byinshi twakura muri ariya masezerano”.

Yongeraho ati “Turashaka ko ibiribwa abantu bahinga cyane nk’imyumbati, ibigori n’ibindi twabona abaduha ibitanga umusaruro mwinshi kandi bihangana n’imihindagurikire y’ibihe”, Dr Karangwa.

Ayo masezerano yateguwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa FAO, aho rigamije gufasha abatuye isi gusaranganya amahirwe y’ibiribwa ari mu bihugu bimwe na bimwe.

Uwungirije Umuyobozi muri FAO Rwanda, Otto Muhinda Vianney avuga ko amasezerano azasuzumirwa i Kigali, ngo agomba guharanira kurinda ibimera gakondo kugira ngo bitangizwa n’ibiturutse hanze.

Umunyamabanga ushinzwe amasezerano mpuzamahanga yo guhanahana imbuto z’ibihingwa, Kent Nnadozie avuga ko impamvu inama isuzuma aya masezerano itigeze ibera muri Afurika, ngo biterwa n’uko isaba amikoro menshi.

Ati”Turashima ko u Rwanda rumaze kugira ubushobozi bwo kwakira inama ikomeye nk’iyi,ariko kandi runafite ubuyobozi bushyigikiye ubushakashatsi ku mbuto z’ibihingwa”.

Umunyamabanga ushinzwe Amasezerano mpuzamahanga yo guhanahana imbuto z'ibihingwa Kent Nnadozie
Umunyamabanga ushinzwe Amasezerano mpuzamahanga yo guhanahana imbuto z’ibihingwa Kent Nnadozie

Ikigo RAB kivuga ko kugeza ubu gifite imbuto 2,150 z’ibimera gikoraho ubushakashatsi. Ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ni cyo abashakashatsi bashyira ku isonga mu byugarije ibimera.

Inama isuzuma amasezerano yo kurinda no guhanahana imbuto z’ibimera iteganijwe kubera i Kigali kuva tariki 30 y’ukwezi k’Ukwakira kugera tariki 3 z’ukwezi k’Ugushyingo 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka