U Rwanda rurasaba kugira uburenganzira nk’ibihugu bikize biri kumwe muri ASARECA

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bikenye biri mu ishyirahamwe ASARECA rifasha guteza imbere ubushakashatsi ku buhinzi, rurasaba ko rwagira uburenganzira kimwe n’ibihungu byateye imbere biri kumwe muri iryo shyirahamwe.

Mu nama ya 16 y’ubutegetsi yahuje ibihugu 11 bigize umuryango ASARECA yateraniye mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 25/06/2012, umuyobozi mukuru w’ikigo nyarwanda gishinzwe ubuhinzi (RAB), Dr Jean Jacques Mbonigaba Muhinda yavuze ko muri uyu mushinga harimo ubusumbane bushingiye k’uko ibihugu bihagaze mu bukungu.

Amafaranga uyu muryango agenera ASARECA yo mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bigikennye ni make ugereranije n’ayo baha ibihugu bikize cyangwa byateye imbere kurusha ibindi kandi ibihugu bikennye aribyo biba bifite ibibazo; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru w’ikigo nyarwanda gishinzwe ubuhinzi.

Muhinda ati: “ibihugu byateye imbere nka Kenya n’ibindi usanga aribyo bigenerwa amafaranga menshi kuko bo bafite abashakashatsi benshi kandi banateye imbere kandi buriya ibihugu nk’u Rwanda ndetse n’ibindi bitaratera imbere nk’ibyo usanga nabyo bikwiye guhabwa amafaranga angana nk’iy’ibindi kuko usanga twe tuba dufite na byinshi byo gukemura”.

Ibi bihugu bitaratera imbere byibumbiye muri iri shyirahamwe byasabye ko habaho ubutabera maze bakabona uburenganzira bungana kubyo bagenerwa kuko izi ari zimwe mu mbogamizi zituma ubushakashatsi n’ibikorwa ku buhinzi n’ubworozi bidatera imbere nko mu bindi bihugu bimaze gutera imbere.

Ubuyobozi bw’ASARECA bwemeje ko iki kibazo bagomba kugitorera umuti, ibi bihugu nabyo bikajya bimona amafaranga amwe n’ibindi.

ASARECA mu Rwanda ntifasha mu bushakashatsi gusa ahubwo inafasha abahinzi borozi mu bikorwa bibateza imbere nk’aho ikora ubushakashatsi ku ndwara zifata imyaka y’abaturage ndetse ikabaha n’umiti ishobora kuvura izo ndwara. ASARECA yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’2007.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka