U Rwanda ruhagaze rute mu kugenzura imiti yica udukoko yinjira mu gihugu?

Impuguke zivuga ko haba hakenewe ingamba n’ubugenzuzi bukomeye cyane ku mipaka, kugira ngo hatagira imiti yica udukoko mu myaka itemewe yinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’ Ivuga ko ibyo izo mpuguke zivuga, buri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya yiswe ‘Rotterdam convention’, yasinywe mu 1998 agatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2004, agamije gushishikariza ibihugu byayasinye kugira inshingano zihuriweho ku bijyanye no kurwanya imiti yakwinjira mu bihugu itujuje ubuziranenge.

Ayo masezerano kandi,asaba ibihugu guhanahana amakuru no gusaba abohereza imiti hanze y’ibihugu byabo (exporters), kuyipfunyika neza no kuyishyiraho inyandiko zisobanurira abazayigura uko ikoreshwa, n’uburyo butemewe kuyikoreshamo.

Ibihugu byasinye ayo masezerano, ni byo bifata umwanzuro wo kwemerera iyo miti iri ku rutonde ruri muri ayo masezerano, kandi n’ibihugu byohereza imiti ku masoko yo hanze, bigomba kugenzura neza ko abakora imiti babituyemo, bubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano.

Kuva ku itariki u Rwanda rwasinyeho ayo masezerano, rwabwiye ubunyamabanga bw’iyo ‘Rotterdam Convetion’ icyemezo cya nyuma rwafashe ku miti itandukanye yica udukoko mu myaka. Ikindi kandi, ubu ngo u Rwanda rwamaze gutora iteka rya Minisitiri ribuza imiti yica udukoko mu myaka na ‘industrial chemicals’ bigera kuri 87, ubu bikaba bitemerewe kwinjira mu gihugu.

Safari Evariste, Umuyobozi wa ‘Rwanda Agriculture Inputs Dealers Association (RAIDA)’ akaba n’umuyobozi w’ianam y’ubutegetsi ya ‘Agro-chemical Advisory Council Members’ yabwiye ikitwa ‘Doing Business ‘ ko nubwo hari imiti yica udukoko mu myaka itemewe, ariko ngo hashobora kuba hari imwe muri iyo miti ibijijwe yinjira mu gihugu ku buryo bwa magendu.

Yagize ati “ Hari amategeko agenga imiti iterwa mu myaka itumizwa mu mahanga iza mu Rwanda, ariko haracyari imbogamizi. Ero, hakenewe amahugurwa agamije kubaka ubushobozi bw’abagenzura iyo miti ku masoko yo mu gihugu . Ikibazo cy’imiti yinjira mu gihugu itemewe cyangwa se yararengeje igihe, nacyo kizakemuka”.

“ Hari bamwe mu bakera mu bijyanye n’iyo miti (dealers ) bakizana imiti itemewe mu gihugu cyangwa se bagacuruza iyarengeje igihe”.

Safari yavuze ko imiti itemewe cyangwa yarengeje igihe, iteza ikibazo ibidukikije, kandi icyo kibazo gikwye gukemurwa vuba na bwangu.

Yagize ati, “’Dealers’ bagom,ba gukora ibijyanye n’impushya bahawe zo kwinjiza iyo miyi mu gihugu. Kandi abahinzi n’abakora muri ubwo bucuruzi bw’imiti ikoreshwa mu myaka ‘dealers’, cyane cyane abaturiye imipaka, ngo hari ubwo binjiza imiti ikoreshwa mu myaka utemewe muri Leta.

Akampaye Beata , umukozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije ‘REMA’ yavuze ko hari ikibazo cy’imiti yo mu myaka itemewe ikigaragara.

Yagize ati “ Turimo gukorana na Minisiteri y’ubuhinzi, Ikigo cy’ubugenzuzi mu Rwanda(Rwanda Inspectorate), Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kurengera umuguzi, kugira ngo tugenzure ko nta miti itemewe icuruzwa ku masoko . Ubwo bugenzuzi tubukorana n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ndetse n’ibindi bigo kugira ngo dyshobore gutahura abacuruza iyo miti ikoreshwa mu myaka itemewe”.

“ Ubu turimo gukor aku buryo, haboneka za ‘centres’ mu gihugu aho twajya dushyira iyo miti itemewe dufatana ‘dealers’ mu gihe turi mu igenzura”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka