SOPYRWA yahembye abahinzi batumye ibireti by’u Rwanda biza ku isonga ku Isi
Ikigo cya HORIZON SOPYRWA Ltd gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibireti mu Rwanda, cyateguye umunsi wagenewe abahinzi b’ibireti bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba, mu rwego rwo kubashimira uburyo bongereye umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.

Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, icyo gikorwa cyabereye mu Kagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, aho abahinzi b’ibireti babaye indashyikirwa mu kugemura umusaruro mwinshi kandi mwiza bahawe ibihembo bitandukanye birimo kuremerwa inka 52, bahabwa matola 40, shitingi zo kwanikaho ibireti 64 n’ibindi bifasha umuhinzi guhangana n’igihe cy’imvura birimo inkweto 70 za bote, amasuka 56 n’imitaka 56.
Umuyobozi wa HORIZON SOPYRWA, Bizimungu Gabriel aganira na Kigali Today, yavuze ko icyo gikorwa cyo guhemba abahinzi b’ibireti cyateguwe hagamijwe gutera ishyaka abandi bahinzi bakomeje kugenda gahoro mu buhinzi bw’ibireti.
Ati «Iyo abonye mugenzi we yarahinze neza akabona umusaruro mwinshi bakamuha inka, bimutera ishyaka ryo kurushaho gukora neza, kandi ntabwo ari ukugira ngo umusaruro wiyongere gusa, tuba tugamije n’imibereho myiza y’abaturage kuko kubona amata, kubona amafaranga, kubona ifumbire byose ni ibintu biganisha ku mibereho myiza y’umuturage».

Arongera ati «N’izi matola dutanze kugira ngo umuturage aryame heza, byose bikubiye ku mibereho myiza y’abaturage».
Uwo muyobozi yavuze ko uburyo abahinzi bakunze ubuhinzi bw’ibireti, aho umusaruro umaze kwikuba inshuro nyinshi ndetse n’ibiciro by’ibireti ku musaruro w’umuhinzi bikomeza kwiyongera, ari nako ubwiza byabyo bukomeje gushimwa ku rwego mpuzamahanga.
Ati «Turishimira uburyo abahinzi bafite ubushake bwo guhinga ibireti n’uburyo umusaruro uri kwiyongera cyane. Kuva SOPYRWA yabaho ni ubwa mbere tubona umusaruro ugera kuri toni 400 mu kwezi kumwe. Ni ibintu bidasanzwe twishimira muri iki gihe cy’ihinga (season), ubona abahinzi babyishimira cyane, aho bigaragarira mu buryo bafata ibireti n’uburyo bahembwa neza, ubona bahinga babyishimiye».
Arongera ati «Umushongi wacu ni uwa mbere ku Isi mu bwiza, bariya baguzi ni ko batubwira, buriya hari ibyiza bawubonamo batabona mu bindi bireti by’ahandi, urabona aba baturutse muri Amerika badusuye, batugurira 50% indi 50% igatwarwa n’abandi, ariko aba bonyine bari hano bafite ubushobozi bwo gutwara umusaruro wose w’uruganda, biradusaba imbaraga zo guhaza isoko».

Mu Ntara y’Amajyaruguru, Abahinzi b’ibireti mu Karere ka Musanze na Burera, bagabanyije mu makoperative ane ari yo Abakunda Ibireti, Jyambere, Abakunda Umurimo na Koperative KOKIMU ihuriweho n’Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, ayo makoperative agahuzwa n’ihuriro ry’amakoperative y’abahinga ibireti.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative ahinga ibireti mu Rwanda, Semajeri Joseph, yagaragaje uburyo ubuhinzi bw’ibireti bukomeje kuzamuka, aho buri mwaka umusaruro wiyongeraho toni 200.
Ati «Muri 2009 twezaga toni 300 gusa, ariko umwaka ushize twasaruye toni 1,567, turakora kandi tugamije kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu muri rusange, byose bigaterwa n’imikorere myiza ya SOPYRWA iduhora hafi ikaduha imbuto n’ibikenerwa byose ku gihe. Umuhinzi aragemura ibireti ku ruganda, akarara abonye amafaranga kuri konti ye».
Bamwe mu bahinzi bahembwe nyuma yo kuba indashyikirwa mu kongera umusaruro w’ibireti mu bwinshi no mu bukana bw’umushongi, bavuga ko ubwo buhinzi bwabo babufata nk’ubudasanzwe, kuko bukomeje kubazamurira iterambere dore ko intego y’umusaruro bari bihaye mu mwaka ushize bayirengejeho 10%.

Umwe mu bahinzi witwa Tuyisenge Jeannette, yagize ati «Naje aha mu butumire bwa SOPYRWA ku bahinzi b’ibireti b’intangarugero nkaba mpawe inka. Ubundi kugira ngo ibireti byere bitange umusaruro ni ukubifata neza, ni byo nakoze bashima umusaruro wanjye nshyirwa mu babaye indashyikirwa. Ibanga nta rindi ni ukubihinga ukabifumbira ukabifata neza kugera bigeze ku ruganda. Ubwo mpawe inka umusaruro urarushaho kwiyongera kubera ifumbire».
Uwo mubyeyi avuga ko ibireti byamuhinduriye ubuzima, ati «Naguze imirima itandukanye, ndubaka mfite amazi n’umuriro mu rugo iwanjye, mfite inzu zikodeshwa, abana banjye biga mu mashuri meza, byose mbikesha ibireti. Imbogamizi twagiraga mbere, ni uko twagemuraga ibireti ntibahite batwishyura, ariko uyu munsi uragemura amafaranga akarara kuri konti».
Ntezirizaza Adrien ati «Nayobotse ubuhinzi bw’ibireti muri 2004, ntacyo nahingaga ngo nsarure kubera ubutaka bwari bwaragundutse, ariko ubu urahinga ibireti wasarura bigasiga ifumbire mu murima, wahingamo ibirayi bikera cyane. Aho ibiteti bibera byiza ushobora kumara imyaka itatu usarura».

Arongera ati «Mu myaka 20 maze mpinga ibireti byarankijije, kandi koko ni igihingwa ngengabukungu cyitwinjiriza amadovize. Ubu noneho ubuhinzi twabwitayeho aho nasaruraga ibiro 100 ku mwaka ngitangira kubihinga, ubu ndi kuhasarura toni, none bampaye inka y’ishimwe, murumva ntishimye se?»
Nubwo abo bahinzi bishimira umusaruro, baragaragaza imbogamizi zijyanye no kuba ubutaka buhingwaho ibireti bukomeje kugabanuka, aho bwubakwaho za Hoteli n’ibindi bikorwa. Bagaruka no kuba inyamaswa ziva muri Pariki hari ubwo zitoroka zikaza kubonera, ibyo bikaba byagabanya umusaruro baba biteze.
Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere ka Burera waje muri icyo gikorwa ahagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashimiye uburyo abaturage bakomeje guteza imbere ubuhinzi bw’ibireti.
Yabibukije ko hakiri urugendo kugira ngo bazagere ku musaruro wa toni 3,000 uruganda rwa SOPYRWA rukenera ku mwaka, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi mu kubagira inama zibafasha kongera umusaruro w’ibireti, nk’uko biri muri gahunda y’Igihugu yo kongera ibicuruzwa byoherezwa hanze.

Ku kibazo cy’abahinzi bonerwa n’inyamaswa cyane cyane ku gice cy’Akarere ka Burera cyatunzwe agatoki, Meya Mukamana yagize icyo akivugaho.
Ati «Icyo dusabwa ni ukuvugana na RDB kugira ngo izo nyamaswa zibeho kuko ziradufasha, ni ubukerarugendo ziba muri Pariki y’Ibirunga, ariko n’ibireti na byo bihingwe kuko bifasha abaturage mu iterambere ryabo. Ubuvugizi buzakorwa harebwe uko ubuhinzi bwakorwa butabangamiwe kandi n’inyamaswa zibeho zitekanye».
Uruganda rwa SOPYRWA rufite ubushobozi bwo kwakira toni 3,000 mu mwaka, aho kugeza ubu umusaruro ugemurwa muri urwo ruganda uri kuri 60%.
Ubutaka buhingwaho ibireti mu Rwanda, buri kuri hegitari 3,000 mu Ntara zombi, Amajyaruguru n’Iburengerazuba, abahinzi bakagera ku bihumbi 37, icyo gihingwa kikaba cyinjiza mu Rwanda buri mwaka Miliyari ebyiri na Miliyoni 300FRW.
Ibireti ni kimwe mu bihingwa bikomeje gufasha ibihugu bitandukanye ku Isi birimo n’u Rwanda, aho imiti iva muri icyo kimera ikoreshwa ku bindi bihingwa kandi ntiyangize ibidukikije.
Kugeza ubu u Rwanda rufite isoko ry’ibireti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Butaliyani.








Ohereza igitekerezo
|