SMS zigiye kongerwa mu buryo bwo kugeza amakuru y’iteganyagihe ku bahinzi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) kigiye gutangira kwifashisha ubutumwa bugufi bwa telefone mu kugeza ku bajyanama b’ubuhinzi amakuru yabafasha.

Uburyo bwa SMS bugiye kwiyongera ku bundi bwari busanzwe bwo gufasha abahinzi kumenya iteganyagihe ku ihinga (Photo: Plaisir Muzogeye)
Uburyo bwa SMS bugiye kwiyongera ku bundi bwari busanzwe bwo gufasha abahinzi kumenya iteganyagihe ku ihinga (Photo: Plaisir Muzogeye)

Meteo Rwanda yatangiye gukorana n’abahinzi bya hafi mu rwego rwo gukuraho imbogamizi bahura nazo mu kutamenya amakuru y’igihe cy’ihinga.

Ubu buryo bwo gukoresha ubutumwa bugufi buje bwiyongera ku guhanahana amakuru byakorwaga ku maradiyo n’abajyanama b’ubuzima bageraga mu baturage.

Ku wa gatanu tariki 30 Nzeli 2017, abakozi b’icyo kigo bahuguye abakozi b’Akarere ka Ruhango bashinzwe ubuhinzi, abajyanama b’ubuhinzi n’abafatanyabikorwa batandukanye mu Karere ka Ruhango ku ikoreshwa ry’iteganyagihe

Twahirwa Anthony ushinzwe iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa muri Meteo Rwanda, avuga ko amakuru bafite abahinzi bazayabyaza umusaruro.

Yagize ati “Turashaka ko amakuru dufite abahinzi bayabyaza umusaruro tuzajye dukomeza kubaha andi makuru kugira ngo bayakoreshe uko bikwiye.”

Twahirwa Anthony ushinzwe iteganyagihe n'uko rishyirwa mu bikorwa muri Meteo Rwanda
Twahirwa Anthony ushinzwe iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa muri Meteo Rwanda

Byiringiro Emmanuel umuyobozi w’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere muri ako karere avuga ko amakuru y’iteganyagihe atuma babasha kubwira abahinzi icyo bagomba guhinga bitewe n’igihe imvura izagwira.

Yongeraho ko hateganywa kugeza amakuru ahagije ku bajyanama b’ubuhinzi, kuko amakuru y’iteganyagihe asanzwe agera ku rwego rw’akarere n’umurenge aho bakoresha imbuga nkoranyambaga za Watsap.

Ati “Twavuganye n’abashinzwe iteganyagihe tubaha numero z’abajyanama b’ubuhinzi aho bazajya bahabwa amakuru ku iteganyagihe. Icyo amakuru adufasha ni uko niba tuzi ngo imvura izagwa mu mezi ane, tumenya ko tugomba kubwira abahinzi icyo bagomba guhinga bitewe n’uko buri gihingwa kigomba kugira igihe kigomba kwerera.”

Safari Gaspard umujyanama w’ubuhinzi mu Mudugudu wa Muremera mu Murenge wa Kabagari, avuga abajyanama b’ubuhinzi batari basobanukiwe n’uko iteganyagihe rikora bigatuma hari bamwe babyumva ukundi.

Meteo Rwanda, ibinyujije mu bajyanama b’ubuhinzi, isaba abaturage gukurikiza amakuru ibaha no kwegera abashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’abajyanama b’ubuhinzi. Ibyo ngo bizabafasha kugira amakuru ajyanye n’igihe nyacyo cy’ihinga aho guhora mu rujijo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka