Rwamiko: Imbuga yo kwanikaho ibigori yatwaye miliyoni zisaga 10

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibigori no kuwufata neza umurenge wa Rwamiko wo mu Karere ka Gicumbi wujuje imbuga yo kwanikaho ihagaze agaciro ka miliyoni 10 n’imisago.

Uhagarariye ubuhinzi mu karere ka Gicumbi, Nzeyimana Jean Chrisostome, avuga ko kubaka iyi mbuga ari uburyo bwo gushaka kubona aho banika ibigori baba basaruye kugirango bitangirika cyangwa bikabikanwa imyanda biturutse kutanikwa ahasukuye.

Ibi bikaba byarakozwe kubera ko 80% by’ubutaka by’ Akarere ka Gicumbi gahinze igihingwa k’ibigori.

Avuga ko gufata neza igihingwa k’ibigori byatumye Gicumbi ibasha kugira inganda zitunganya ibigori abaturage bakaba bihaza mu biribwa ndetse bakabasha no kuryamo umutsima bakanywa n’igikoma.

Uburyo banikagamo ibigori bashingaga ibiti hanyuma bakajyenda bazirikaho ibigori maze bagategereza ko bizuma, ariko nyuma yo kubona imbuga yo kwanikaho ibigori bizajya bihita byuma vuba kuko bitazaba byegeranye nk’uko byabaga byanitse ku biti.

Ikindi n’uko babonaga umusaruro mwinshi ntibabone uko babyanika rimwe ubu bakaba bizeye ko iyi mbuga izajya ibafaha kwanika umusaruro mwinshi babonye mu buhinzi bwabo.

Abari muri za koperative ziri muri uyu murenge nabo batangaza ko iyi mbuga yubatswe muri uwo murenge ari igisubizo kuri kuri bo.

Ibi bakazabifashwamo no guhabwa ifumbire yo gushyira mu mirima n’abashinzwe ubutaka bo mu mirenge kugirango byongere umusaruro ibyo bikazakorwa ahatoranyijwe guhingwa icyo gihingwa.

Kugeza ubu akarere ka Gicumbi gafite inganda ebyiri zitunganya ibigori rumwe rwo mu murenge wa Kageyo no mu murenge wa Byumba.

Akarere kandi karateganya kongera inganda zo zitunganya umusaruro w’ibigori bikabyazwamo ifu yo kuryamo umutsima no kunywamo igikoma ndetse bagasagurira n’isoko ryo hanze y’igihugu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka