Rutsiro : Umurenge wa Mukura urateganya kuba ikigega cy’intara y’uburengerazuba mu bikomoka ku buhinzi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura, Butasi Jean Herman, arasaba abaturage bo mu murenge ayobora ko muri uyu mwaka bagomba guhinga ibisambu byose bidahinze kugira ngo umurenge wabo uzabe ikigega cy’intara y’uburengerazuba.

Ibi byavugiwe mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga A 2013 cyabereye mu murenge wa Mukura ku wa kabiri tariki 02/10/2012.

Hahinzwe imbuto y’ibirayi n’ibishyimbo mu materasi y’indinganire, babifashijwemo n’umushinga LWH (Water Harvesting and Hillside Irrigation project) ukorera muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Iki gikorwa cyatangirijwe aho bita mu Bukeye mu kagari ka Kageyo, abaturage n’abayobozi batandukanye bakaba bafatanyije gutera imbuto y’ibirayi n’ibishyimbo mu materasi y’indinganire.

Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Mukura, Butasi Jean Herman, yibukije abaturage ko ikigunda cyose kigaragara ahateganyirijwe ubuhizi kigomba gucika burundu.

Yagize ati: « Kugira ngo umurenge wacu uzabe ikigega cy’intara, uyu mwaka nta kigunda kigomba gusigara kidahinze. Ubutaka bwose bwagenewe guhingwa bugomba kubyazwa umusaruro, tukabuhinga twibanda ku gihingwa cyatoranyijwe kandi tugahinga kijyambere, dushyiramo ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda».

Abaturage bo mu murenge wa Mukura na bo biyemeje ko kugeza ku itariki 15/10/2012 bagomba kuba barangije guhinga kandi bagakurikirana neza igihingwa cy’ibirayi kuva gitewe kugeza gisaruwe.

Ibirayi bizera ku mbuto yahinzwe mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga A 2013 si ibyo kurya, ahubwo ni ibyo gutubura kugira ngo mu gihe kiri imbere abaturage bose bazabone kuri izo mbuto.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu ntara y’uburengerazuba, Nsabimana Jean de Dieu na we wari muri icyo gikorwa yasabye abaturage gushyiramo ingufu kuko igihe cy’ihinga kirimo kibacika, kandi ibisambu byose bidahinze bakabihinga bagamije kubibyaza umusaruro.

Mu nama abaturage bakoreshejwe nyuma y’icyo gikorwa, babwiwe ko buri rugo rwose rugomba kugira akarima k’igikoni kugira ngo barusheho kuboneza imirire, barya indyo yuzuye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka