Bavuga ko ubwo bukene babuterwa no kuba badafite aho guhinga kuva bagezwa muri uyu mudugudu.
Yirirwahandi Elie, umwe mu baturage bagizwe n’imiryango 175, batujwe muri uyu mudugudu guhera mu 2007, avuga ko ubuhinzi ari bwo bubatunze nta handi bakura amaramuko.
Agira ati “Nta hantu hahagije dufite duhinga. Baratubaruye ngo baduhe ahantu duhinga ariko ntaho twigeze tubona.”
Ngendakumana Marcelline avuga ko kuri ubu ngo batunzwe no kujya guca inshuro bagahingira abandi, bakabaho byo gushaka amaramuko mu gihe ngo bakabaye bahinga ibyabo bagasarura none barataka inzara.
Ati “Tubayeho gutyo iyo ugiye kudeya (guhingira abandi) ukabona icyo kurya ni uko. Niba ukoreye nka 500Frw akaba ariyo murya, iyo bukeye inzara iragaruka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Kankindi Leoncie, asaba aba baturage gusubira aho bari batuye bakagurisha amasambu bahafite naho abatari bayafite ngo bazashakirwa aho guhinga mu masambu ya leta.
Ati” Abenshi bafite aho bavuye n’ubwo hari mu manegeka ariko hashobora guhingwa. Kuri bamwe bigaragara ko aho bavuye ari kure yaho bari ubu, bashobora ku gurisha bagashaka ubutaka aho begereye bwo guhinga.
“Abadafite n’amba batishoboye hari inkunga y’ingoboka ku bindi akarere gakomeza gushakisha ubutaka bwa leta bwahingwa ariko aho butari bafashwa muri ubwo buryo.”
Abaturage batsimbarara ko ibyo kugurisha bisa n’ibitoroshye kubera imiterere y’aho hantu bari batuye, bikaba bitoroshye kubona abaguzi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|