Ruhango: Basanga urubyiruko rwitabiriye ubuhinzi bwa Kawa byafasha mu iterambere ry’Igihugu

Urubyiruko by’umwihariko urwo mu Karere ka Ruhango, rusanga baramutse bitabiriye ku bwinshi ubuhinzi bwa Kawa, byarushaho kubafasha mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi muri NAEB n'uw'Akarere wungirije batera ingemwe za Kawa mu Murenge wa Ntongwe
Umuyobozi muri NAEB n’uw’Akarere wungirije batera ingemwe za Kawa mu Murenge wa Ntongwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kigaragaza ko ikawa y’u Rwanda ikomeje kuzamuka mu musaruro no kwinjiriza agatubutse Igihugu, aho mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2024/25) mu Rwanda hasaruwe toni 21,295 zivuye kuri toni 16.979, bingana n’ubwiyongere bwa 25%.

Mu mwaka ushize kandi u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa igera kuri toni 20,509 ivuye kuri toni 16,479, bingana n’ubwiyongere bwa 24%.

Muri uwo mwaka, ikawa kandi yinjirije u Rwanda amadovize 116,181,240 y’Amadolari avuye kuri 78.712,092 mu mwaka wabanje, bingana n’ubwiyongere bwa 48%.

Nubwo bimeze bityo ariko usanga abiganje mu buhinzi bwayo ari abantu bakuru, kuko imibare ya NAEB igaragaza ko urubyiruko ruri mu buhinzi bwayo rutarenga 30% by’abahinga Kawa mu Rwanda.

Aha niho urwo mu Karere ka Ruhango, rusanga umusanzu wabo ari ingenzi muri ubwo buhinzi, kubera ko uretse kuba umubare wabo ari munini, ariko ari n’imbaraga z’Igihugu kandi zubaka vuba.

Ubwo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, hatangirizwaga igikorwa cyo gutera ingemwe za Kawa no gusazura ibiti bishaje birandurwa, urubyiruko rwaho rwagaragaje ko hari abatangiye kwitabira ubwo buhinzi, kubera ko burimo agatubutse ku buryo byabafasha kwiteza imbere.

Myson Ufitimana Sezerano, ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 23, avuga ko ikawa ari igihingwa ngengabukungu kandi gitanga amafaranga iyo ucyitayeho.

Ati "Cyera ntabwo nari nakagize ubumenyi ku ikawa cyangwa se ngo mbone agaciro kayo, byari ukuyibona gutyo gusa, ariko ubu tumaze kubona ko ari igihingwa kigira amafaranga kandi mu gihe gito. Urubyiruko ruramutse rwitabiriye guhinga Kawa, byatuma iterambere ryihuta, kuko ni igihingwa cyoherezwa mu mahanga. Urumva ko byateza imbere urubyiruko."

Josiane Mutoniwase ni umwe mu rubyiruko rwamaze gusobanukirwa n'ibyiza byo guhinga Kawa akaba agiye gutangira kuyihinga
Josiane Mutoniwase ni umwe mu rubyiruko rwamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo guhinga Kawa akaba agiye gutangira kuyihinga

Emmanuel Dusingizimana ahagarariye urubyiruko mu Murenge wa Ntongwe, avuga ko yari asanzwe akora ubuhinzi bw’imyumbati ariko yatangiye no guhinga Kawa, akaba agejeje ibiti 140.

Ati "Njye mba nzi neza ko nizigamiye ejo hazaza, kuko ikawa hano tuzi umumaro wazo, kandi ziradufasha mu buzima busanzwe. Naravuze nti njye nk’urubyiruko ibyo abandi batarimo gushoramo reka mbishoremo, kandi turamutse tugiye muri Kawa turi umubare munini ntabwo ari twe gusa twaba twiteza imbere, ahubwo n’Igihugu cyatera imbere, kuko bayohereza hanze."

Ku rundi ruhande urubyiruko rutarinjira mu buhinzi bwayo, rugaragaza ko bazi ibyiza byayo kandi bari mu nzira ibwinjiramo.

Josiane Mutoniwase, asanzwe akora ubuhinzi bw’imyumbati n’ibishyimbo, ku buryo iyo byagenze neza ashobora kubona miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda abikesha umusaruro yabonye, avuga ko arimo gutekereza uko yakora n’ubuhinzi bwa Kawa.

Ati "Impamvu tutayihingaga mbere byari bitarakorwa kinyamwuga, ngo abantu babikore ari umwuga. None ubu abantu barimo kubikora babizi neza ko harimo amafaranga. Byafasha urubyiruko kwiteza imbere byihuse n’igihugu kigatera imbere, kuko nirwo mbaraga z’Igihugu."

Bamwe mu babyeyi basanga urubyiruko rukwiye gushigikirwa rukanashishikarizwa kujya mu buhinzi bwa kawa, kugira ngo barusheho kuyiyumvamo kuko ishobora kurushaho kugirira Igihugu akamaro, binyuze mu kwinjiza agatubutse.

Pierre Ayabagabo, ni umuhinzi wa Kawa umaze imyaka irenga 20 abikora, avuga ko hari ababyeyi bima abana babo ubutaka bigatuma babura uko bahinga.

Ati "Mfite imyaka 46, nk’ubu ndamutse mfite nk’umwana mukuru ufite hagati y’imyaka 18 na 20 agatera ikawa uyu munsi, yazikunda akazazikorera, bitewe n’uko ari we mujyambere, twe turagenda dusaza, bagakura bayikunda, bikazaba byiza bakongera n’umusaruro."

Barimo gusazura ibiti bishaje bagatera ingemwe nshya zifite ubushobozi bwo kwera ibiro birenga 10 ku giti kimwe
Barimo gusazura ibiti bishaje bagatera ingemwe nshya zifite ubushobozi bwo kwera ibiro birenga 10 ku giti kimwe

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Jean Marie Vianney Rusiribana, avuga ko muri ako Karere ubuhinzi bwa Kawa bukorerwa kuri hegitari zirenga igihumbi, aho kuri hegitari haba harimo nibura ibiti byayo 2,500.

Ati "Ni ubukangurambaga Leta yatangiye, n’Akarere kacu by’umwihariko, bwo kugira ngo urubyiruko tujyanemo. Hari uwatanze ubuhamya bw’uko ahinga Kawa akaba afite ibiti bigeze ku bihumbi 16, urumva ko bitakirimo abasaza gusa. Ni ikintu gikangurira na bagenzi be ko icyo gihingwa kitakiri icy’abakuze gusa."

Umuyobozi w’ishami rya Kawa n’Icyayi muri NAEB, Alex Nkurunziza, avuga ko batangiye gushishikariza urubyiruko gukora ubuhinzi bwa Kawa, kandi hari bimwe mu bikorwa batangiye gukora.

Ati "Ubu amatsinda y’urubyiruko n’abagore niyo ategura ingemwe, ni mu rwego rwo kubereka ko mu Ikawa ari ubuhinzi butanga amafaranga, batangira bazitubura ariko tukabashishikariza no kuzihinga, kuko ubuhinzi bwazo bushobora gutunga umuntu bukamubeshaho igihe kirekire."

Biteganyijwe ko mu 2029, u Rwanda ruzaba rwohereza mu mahanga toni zirenga ibihumbi 32, zizaba zinjiza nibura arenga Miliyoni 192 z’Amadolari.

Alex Nkurunziza
Alex Nkurunziza
Abayobozi mu nzego z'umutekano nyuma yo kwifatanya n'abarage mu gikorwa cyo gutera kawa
Abayobozi mu nzego z’umutekano nyuma yo kwifatanya n’abarage mu gikorwa cyo gutera kawa
Byinshi mu biti byatewe mbere byari bimaze imyaka iri hejuru ya 30, bikaba bitari bicyera neza
Byinshi mu biti byatewe mbere byari bimaze imyaka iri hejuru ya 30, bikaba bitari bicyera neza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka