Rubavu: Ikibazo cy’isoko gikomereye abahinzi b’imboga

Abahinzi b’imboga bo mu karere ka Rubavu baravuga ko umusaruro w’imboga wabuze isoko kugera aho amashu bayaha amatungo.

Abahinzi b'ibitunguru babuze isoko babigurisha amafaranga makeya
Abahinzi b’ibitunguru babuze isoko babigurisha amafaranga makeya

Ni igihombo gikomeye ku muhinzi waguze imbuto n’ifumbire, agakodesha imirima n’abakozi agahinga agamije kunguka ariko umusaruro ukabura isoko.

Ibi nibyo biri kuba kubahinzi bahinze imboga mu karere ka Rubavu bavuga ko umusaruro w’imboga z’amashu wabuze isoko ubu bakaba bazihera amatungo.

Kuri ubu umufuka w’ibiro ijana by’ibitunguru by’umweru uragura ibihumbi bitandatu mu gihe ibitungu by’umutuku ugura ibihumbi 12.

Hegitare 589 nizo zihinzweho imboga z’amashu n’ibitunguru bikunze kwera mu karere ka Rubavu.

Abaturage bavuga ko umusaruro w’imboga wiyongereye nyuma yo guhura n’igihombo mu buhinzi bw’ibirayi bakajya kwihingira imboga ariko naho bakaba batarashoboye gukuramo ayo bashoye.

Musabyimana Musa Mustafa ni umwe mubahinzi b’imboga mu murenge wa Busasamana waganiriye na Kigali Today agaragaza uburyo bahuye n’igihombo.

Agira ati “Byatewe n’akajagari kari mu buhinzi, abahinzi b’ibirayi nyuma yo kubona akajagari n’igihombo bahuye nacyo bahise bigira mu buhinzi bw’imboga bituma ziba nyinshi ku isoko rito dufite zibura abaguzi.”

Uyu muhinzi avuga ko ibitunguru bye byeze ariko isoko ntaryo
Uyu muhinzi avuga ko ibitunguru bye byeze ariko isoko ntaryo

Musabyimana avuga ko isoko bafite ari rito hagendeye ku musaruro babona.

Ibi byemezwa na Murenzi Janvier, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, uvuga ko ifumbire ya NPK itakoreshejwe cyane mu gihembwe cy’ihinga 2019 A bitewe n’uko abahinzi bitabiriye guhinga imboga aho guhinga ibirayi nk’ibisanzwe.

Murenzi avuga ko kimwe mubyateye abahinzi b’imboga igihombo ari ukubura abaguzi kuko ibigo by’amashuri byari mu kiruhuko, cyakora avuga ko ubu barimo gushaka amasoko.

“Turi mu biganiro n’abahinzi n’ibigo by’amashuri kugira ngo bashobore gufata umusaruro w’imboga, ikindi turi gukora, ni uguhura n’amahoteri, ariko dufatanyije na NAEB umuterankunga turi kwagura amasoko aho imboga zimwe zizajya zoherezwa mu masoko ya Huye na Rusizi.”

Izi ni zimwe mu ngamba ubuyobozi bw’akarere butangaza zizafasha abahinzi b’imboga kuva mu gihombo, cyakora abahinzi b’imboga mu murenge wa Busasamana bahisemo kwiyubakira uruganda rwumisha ibitunguru nibura Toni 40 mu cyumweru ibi bikazabafasha kubika umusaruro w’ibitunguru mu mezi atandatu.

“Ibitunguru byacu twabisaruraga tubijyana ku isoko bigatuma biba byinshi, ubu tugiye kuzajya tubyumisha, mu mezi atandatu twizera ko isoko rizajya riba ryabonetse.”

Nyir'aya mashu avuga ko amashu ye atangiye kwangirikira mu murima
Nyir’aya mashu avuga ko amashu ye atangiye kwangirikira mu murima

Musabyimana uyobora Koperative y’abahinzi b’imboga Busasamana, avuga ko uru ruganda ruzuzura rutwaye miliyoni zibarirwa mu ijana, kandi rukazabarinda guhura n’ibihombo nkuko byari bisanzwe.

Naho Murenzi Janvier avuga ko igihembwe cy’ihinga 2019 B abaturage bazahinga ibirayi ari benshi ku buryo ikibazo kizakemuka, ibi akaba abihera ko hazahingwa hegitare 4380 z’ibirayi, 5132 z’ibishyingombo na hegitare 2775 z’ibigori.

Mu karere ka Rubavu abahinzi bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kongera umusaruro agaciro bitandukanye n’uko byahoze, cyakora ikibazo kibabangamiye ni ukubona isoko ry’umusaruro wabo, basaba ubuyobozi kubafasha gushaka amasoko.

Zimwe mu mboga zatangiye gusazira mu murima
Zimwe mu mboga zatangiye gusazira mu murima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka