RAB yasubiye mu Ntara y’Amajyepfo

Icyicaro gikuru cy’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), cyasubiye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rusatira aho cyahoze gikorera, nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019.

Itangazo ryashyizweho umukono na Dr. Karangwa Patrick, Umuyobozi Mukuru wa RAB, riragira riti “Hashingiwe ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 29 Nyakanga 2019, yemeje ko bimwe mu bigo bya Leta bigira icyicaro mu mijyi yunganira Kigali, ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), buramenyesha ko guhera kuwa 16 Ukuboza 2019, Icyicaro cya RAB cyimukiye i Rubona mu Karere ka Huye”.

Aha i Rubona, hari hasanzwe hakorera ikigo cyitwaga Institut des Sciences Agronomiques du Rwanda (ISAR), cyaje kwihuza n’ibindi bigo byari bifite aho bihuriye no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bigakora RAB mu mwaka wa 2008.

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 29 Nyakanga 2019, harimo uvuga ko bimwe mu bigo bya Leta bigomba kwimukira mu mijyi yunganira Kigali.

Muri ibyo bigo bigomba kwimuka harimo Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage, Ikigo gishinzwe guteza imbere Inganda n’Ubushakashatsi (NIRDA), Itorero ry’Igihugu, Ikigo gishinzwe kubungabunga amashyamba, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka