RAB yamuritse amoko atanu mashya y’ibirayi

Amoko atanu mashya y’ibirayi yamurikiwe abahinzi mu gikorwa cyabereye mu karere ka Musanze nyuma y’igihe ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cyita ku gihingwa cy’ibirayi International Potato Center (CIP) bikora ubushakashatsi bwimbitse mbere y’uko ayo moko yabyo agezwa mu bahinzi.

Abahinzi bishimiye iyi mbuto nshya y'ibirayi
Abahinzi bishimiye iyi mbuto nshya y’ibirayi

Nyirambanjinka Alphonsine, umuhinzi wo mu Karere ka Musanze wahinze aya moko y’ibirayi mu buryo bw’igerageza, ahamya ko hari itandukaniro n’umwihariko bifite ugereranyije n’andi asanzwe ahinga.

Agira ati: “Ibi birayi bishya mbigerageje mu gihe cy’ibihembwe bibiri by’ihinga, nasanze bivamo umusaruro mwinshi ndetse bikaba byera mu gihe gito, urugero nabaha nuko umurima nasaruragamo ibiro 300 ubu ndi gusaruramo ibiri hagati ya 800 na toni”.

Ntirisesa Ildephonse wo mu Karere ka Nyaruguru we yemeza ko ubusanzwe ubutaka bwaho bukunze gusharira bigatuma abahinzi batakaza imbaraga nyinshi mu buhinzi kuko bibasaba kongera amashwagara n’izindi nyongeramusaruro zitandukanye mu butaka; ariko ngo ubwo bageragezaga iyi mbuto yabashije guhangana n’imiterere y’ubutaka bwaho yera neza kandi itanga umusaruro.

Basobanuriwe ibyerekeranye n'izi mbuto nshya z'ibirayi
Basobanuriwe ibyerekeranye n’izi mbuto nshya z’ibirayi

Aya mako y’ibirayi yahise anahabwa amazina arimo ubwitwa Ndeze, Izihirwe, Nkunganire, Kaze neza na Twihaze. Aje asanga andi amaze imyaka ikabakaba 30 akoreshwa n’abahinzi mu Rwanda.

Dr Karangwa Patrick, umuyobozi mukuru w’ikigo RAB yahamirije Kigali Today ko aya moko mashya yihariye kuba yera mu gihe kitarenga amezi abiri n’igice, agatanga umusaruro mwinshi ushobora kuba hagati ya toni 35 na 40 kuri Ha bitewe n’agace bihinzweho, kandi akagira ubushobozi bwo guhangana n’indwara zibasira ibihingwa.

Yagize ati:’’ Ibi tubishyizemo imbaraga kugira ngo bitangire gukoreshwa bityo abahinzi bongere umusaruro, kandi n’inganda zibonereho gukoresha ubwoko bwinshi bw’ibirayi mu kubyongerera agaciro kuko ahanini wasangaga zibanda ku gukoresha ubwitwa Kinigi gusa, ubu bushya rero buriyongera ku bundi bwajyaga bukoreshwa n’izo nganda”.

Inganda zitunganya ibikomoka ku musaruro w'ibirayi na zo ngo zigiye gukoresha ubwoko bwabyo bushya bwinshi
Inganda zitunganya ibikomoka ku musaruro w’ibirayi na zo ngo zigiye gukoresha ubwoko bwabyo bushya bwinshi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana yasabye ababifite mu nshingano gutangira gutubura imbuto z’ibi birayi kugira ngo zigere ku bahinzi bidatinze.

Yagize ati: “Kuba aya moko y’ibirayi amaze kujya ahagaragara mbere na mbere yabanje gukorerwa igenzura rihagije, igerageza ryagaragaje umwimerere n’umwihariko wayo kandi mwiza, mbonereho gusaba abatubura imbuto gutangira kuzongera ku bwinshi kugira ngo abahinzi batabura uko bazibona mu gihe cyihuse”.

Aya moko y’ibirayi yageragerejwe kuva muri werurwe no muri Nzeri umwaka wa 2018 ahantu 18 mu turere twa Musanze, Burera, Karongi, Nyabihu, Nyamagabe, Rulindo, Rutsiro, Rwamagana, Kayonza, na Nyaruguru.

Ikigo RAB kinatangaza ko hari andi moko agera mu 2,500 akirimo gukorwaho ubushakashatsi ku buryo mu gihe kiri imbere hazatoranywamo andi moko yo guhinga mu rwego rwo gusubiza ibibazo bikigaragara mu buhinzi bw’ibirayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka