RAB yakiriye Ihuriro mpuzamahanga ry’Ibigo bikora ubushakashatsi mu by’ubuhinzi

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) cyakiriye Ihuriro mpuzamahanga ry’Ibigo bikora ubushakashatsi mu by’ubuhinzi(CGIAR), rikaba ririmo guhuza imikorere kugira ngo izabe imwe ku Isi yose.

Muri iyi gahunda ikorwa hahuzwa ibigo byo mu bihugu byegeranye, CGIAR(Consultative Group on International Agricultural Research) irimo kuganira n’Abashakashatsi baturutse mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo(RDC) kuva tariki 28-29 Mata 2022.

Ibigo mpuzamahanga bigera kuri 13 bikora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, birimo kwihuza kugira ngo Isi yose ibashe kurwanyiriza hamwe ibibazo byugarije Ubuhinzi n’Ubworozi, ahanini bijyanye n’imiterere y’ubutaka, imbuto zitakibasha gutanga umusaruro hamwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Muri ibyo bigo harimo ibikorera mu Rwanda nka IITA, CIAT, CIP na IFPRI byose bikazahurizwa muri CGIAR, mu rwego rwo guhererekanya ubumenyi n’ubundi bushobozi mu bihugu byose bigize Isi.

Dr Patrick Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa RAB
Dr Patrick Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa RAB

Umuyobozi Mukuru wa RAB Dr Patrick Karangwa yishimira ko muri Amerika(ni urugero) hatazongera kubaho uburyo bwabo bwihariye bwo guhangana n’ikibazo runaka cyavutse mu buhinzi, nyamara hari n’ahandi icyo kibazo cyagaragaye kandi bo badashoboye guhangana na cyo.

Yagize ati"Turahurira hamwe ukareba uko habaho gufashanya, ukareba uko ikibazo kiba cyavutse hano mu Rwanda cyangwa ahandi, hari ubwo usanga kiri no mu kindi gihugu, ni ukugira ngo Isi yose ibashe gufashanya mu byerekeye ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi".

Icyakora n’ubwo igihugu kimwe gishobora guha ibindi byose byo ku Isi imbuto nziza cyangwa ubunararibonye mu guhangana n’indwara z’igihingwa runaka, ubwo bufasha buzajya bubanza gutunganywa kugira ngo buhuzwe n’imiterere y’aho bugiye gukoreshwa.

Willy Irakoze uyobora Ubushakashatsi mu Kigo cy’u Burundi giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi ISABU, avuga ko icyo abashakashatsi bo mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere bazungukira mu kuba mu Ihuriro CGIAR, ari amikoro cyangwa se icyo yise uburyo.

Umuyobozi wa gahunda yiswe ’Transforming Africa Food System’ ihuza ubushakashatsi mu by’ubuhinzi mu bihugu bya RDC, u Rwanda n’u Burundi, Dr Regina Kapinga avuga ko kwihuza kw’ibigo by’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi bizatuma Isi yose igera byihuse ku ntego z’Iterambere rirambye.

Dr Kapinga yagize ati "Turakora tuganisha ku ntego z’Isi z’Iterambere rirambye(SDGs), zizagera mu mwaka wa 2030, turashaka amahoro ashingiye ku kubona ifunguro, guhangana n’imirire mibi mu babyeyi n’abana, kubonera imirimo urubyiruko, kubahiriza uburinganire no kudaheza, ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo udushya twinshi".

Dr Regina Kapinga uyobora CGIAR muri DR Congo, mu Rwanda n'i Burundi
Dr Regina Kapinga uyobora CGIAR muri DR Congo, mu Rwanda n’i Burundi

Ikigo RAB kivuga ko u Rwanda rurimo guhabwa amanota ya mbere mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga ya Marabo na Maputo agamije guhashya inzara n’ubukene.

RAB ikaba ndetse yishimira ko u Rwanda rumaze kwihaza mu bijyanye n’imbuto z’ibihingwa, ku buryo ngo nta zo rugitumiza hanze kugeza ubu.

Ku bijyanye n’Ingengo y’Imari ingana na 10% buri gihugu gisabwa gushora mu buhinzi, u Rwanda ngo rumaze kugera kuri 7%, ndetse ko ruri hafi kugera kuri 1% y’umusaruro mbumbe ukenewe mu bushakashatsi cyane cyane ubujyanye n’ubuhinzi.

CGIAR Ishami ryayo rya Afurika y'Iburengerazuba n'iyo Hagati(TAFS-WCA) ryahuje ibigo bikora Ubushakashatsi ku buhinzi bikorera mu Rwanda, Burundi na DR Congo
CGIAR Ishami ryayo rya Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati(TAFS-WCA) ryahuje ibigo bikora Ubushakashatsi ku buhinzi bikorera mu Rwanda, Burundi na DR Congo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka