Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo guhemba Abanyafurika bitangiye ubuhinzi

Perezida Paul Kagame yaraye yitabiriye umuhango wo gushyikiriza igihembo cya "Africa Food Prize" gihabwa abantu bitangiye iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika.

Perezida Kagame aganira n'abayobozi barimo Obasanjo (utangira ibumoso), Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo na Strive Masiyiwa
Perezida Kagame aganira n’abayobozi barimo Obasanjo (utangira ibumoso), Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo na Strive Masiyiwa

Igihembo cy’uyu mwaka cyahawe “International Institute of Tropical Agriculture (IITA), ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu bihugu bikikije umurongo ugabanyamo isi kabiri wa “Equateur”.

Icyo gihembo cyatanzwe mu ihuriro rya African Green Revolution Forum (AGRF), rigamije guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije muri Afurika, iteraniye i Kigali, ikaba yarasoje kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nzeri 2018.

IITA yatsindiye igihembo gifite agaciro k’amadolari y’abanyamerika ibihumbi 100, azifashishwa mu bikorwa byo gukomeza guteza imbere ubuhinzi nk’uko isanzwe ibigenza.

Dr. Nteranya Sanginga, umuyobozi wa IITA ashyikirizwa igihembo uwo muryango wegukanye
Dr. Nteranya Sanginga, umuyobozi wa IITA ashyikirizwa igihembo uwo muryango wegukanye

Uwo muhango kandi witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria na Strive Masiyiwa, umuherwe wo muri Zimbabwe.

Perezida Kagame yitabiriye uyu muhango nyuma yo kuva mu Bushinwa, aho yari ahagarariye umugabane wa Afurika mu nama ngarukamwaka isuzuma iby’imibanire n’ubuhatanye hagati y’u Bushinwa n’umugabane wa Afurika.

Tony Blair wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza na Hailemariam Desalegn nawe wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na Hailemariam Desalegn nawe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia
Perezida Kagame yanyuzagamo akaganira na bamwe mu bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame yanyuzagamo akaganira na bamwe mu bitabiriye iyi nama
Wari umugoroba waranzwe n'ubusabane
Wari umugoroba waranzwe n’ubusabane
Habayeho umwanya wo gufata ifoto y'urwibutso
Habayeho umwanya wo gufata ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka