Perezida Kagame yakiriye Abayobozi b’Umuryango Nyafurika uteza imbere Ubuhinzi

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yakiriye muri Village Urugwiro Hailemariam Dessalegn, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Umuryango nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko mu bandi Perezida yakiranye na Dessalegn, harimo Perezida w’uyu muryango, Dr Agnes Kalibata ndetse n’umuyobozi wawo mu Rwanda Jean Paul Ndagijimana.

Aba bayobozi bamenyesheje Perezida Kagame, iby’inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum -AGRF), izabera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.

Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF), yaherukaga kubera mu Rwanda hagati ya tariki ya 8-11 Nzeri 2020.

Inama ngarukamwaka ya AGRF, iganirirwamo ibijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika, izabera mu Rwanda kuva tariki 5 kugeza tariki 9 Nzeri 2022.

Hailemariam Dessalegn w’imyaka 57 uyobora Inama y’ubutegetsi ya AGRF, yabaye Minisitiri w’Intebe wa cyenda wa Ethiopia, mu myaka ya 2012-2018, asimbuye Meles Zenawi.

Dr Agnes Kalibata yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2014. Yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), ku wa 8 Kanama 2014, i Nairobi muri Kenya.

Ni umwanya yagiyeho mu gihe cy’inzibacyuho, kugeza muri Nzeri ya 2014 ubwo yatorwaga mu buryo bwuzuye nk’umuyobozi wa AGRA.

Dr Kalibata yari asanzwe ari umwe mu bagize inama y’ubutegetsi muri AGRA akaba icyo gihe yarasimbuye Umunyakenyakazi Jane Karuku wari weguye kuri uyu mwanya.

Umuryango nyafurika AGRA washinzwe mu 2006, ukaba uharanira guteza imbere ubuhinzi hibandwa ku bahinzi bato, bakabukora badahungabanyije ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka