Perezida Kagame yabemereye ishwagara bayihabwa rimwe gusa

Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bemerewe ishwagara na Perezida wa Repubulika Perezida Kagame, ngo bayifashihse mu buhinzi, ariko bakinubira ko bakyihawe rimwe gusa, nyamara bari bayikeneye kenshi kugira ngo umusaruro ube mwiza.

Ubutaka bwa Nyaruguru bwera neza iyo harimo ishwagara
Ubutaka bwa Nyaruguru bwera neza iyo harimo ishwagara

Umuhinzi wabigize umwuga w’i Muganza witwa Narcisse Karengera, avuga ko mbere abatuye i Nyaruguru batari bazi umumaro w’ishwagara mu mirima yabo.

Agira ati “Umushinga witwa ‘Tank’ wigeze kujya uzana ishwagara, wayiha abantu ntibayemere. Ariko aho imenetse bikagaragara ko hahinduye ubuzima, noneho koperative y’abahinzi b’ingano n’ibirayi (Kaimu) ndimo, yavutse muri 2008 itangira kuyikoresha buhoro buhoro. Nubwo mu Ruhengeri igura hagati y’amafaranga 12 na 14, itugeraho ihagaze ku mafaranga 70 ku kilo”.

Ibi byatumye ubwo Perezida Kagame yagendereraga Akarere ka Nyaruguru mu mwaka wa 2013, abahinzi bamusaba kunganirwa mu kugura ishwagara kuko ubutaka bwaho buyikenera kugira ngo bwere, nyamara kuba ihenda bigatuma hari abatabasha kuyigurira.

Perezida Kagame yarayibemereye baranayihabwa, kandi icyo gihe umusaruro ngo wariyongereye.

Imisozi y'i Nyaruguru yera neza ari uko ishyizwemo ishwagara
Imisozi y’i Nyaruguru yera neza ari uko ishyizwemo ishwagara

Karengera ati “Ku ikubitiro, tutarahura n’izuba, twejeje ibirayi biva ku mafaranga 170 bigera kuri 80 ku kilo. Umusaruro warazamutse ugera kuri toni 40 kuri hegitari, tuvuye kuri toni 15 kuri hegitari. Iyo rero twabonye ishwagara umusaruro wikuba inshuro zirenze ebyiri”.

Iyo nshuro ariko ni yo yonyine bayihawe, kubera ko izuba ryavuye mu minsi yakurikiyeho ryatumye abahinzi bamwe barumbya, ntibabasha kwishyura ibyo basabwaga kuko ngo Leta yari yabemereye kubarihira 38 bo bakirihira 32 ku kilo.

Ibi byatumye akarere katongera kubazanira indi shwagara nyamara kugira ngo ubutaka bwere neza bisaba ko buri nyuma y’imyaka itatu bongeramo indi.

Abahinzi batoya batabasha kuyigurira bifuza uwakongera kuyibaha kuri nkunganire.

Uwitwa Godelieve Mukabideli agira ati “Ishwagara twarayibuze. Kubera ko nta nkunganire baduha yayo, tukabura uburyo bwo kuyibona. Kandi ubundi yari nziza, ahantu hari ishwagara harera bishimishije”.

Icyifuzo cy’aba bahinzi bo muri Nyaruguru ni uko bakongera guhabwa ishwagara mu buryo bwa nkunganire, bakazajya bayigura nk’uko bagura n’izindi nyongeramusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko bazafasha abahinzi kugira ngo n’ishwagara bayibone mu buryo bwa nkunganire.

Agira ati “Twumva kimwe n’amafumbire mvaruganda nka NPK na DAP, ishwagara na yo abaturage bajya bayihabwa mu buryo bwa nkunganire”.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi muri aka karere yongeraho ko ubundi byagenwe ko ishwagara ifasha abahinzi inyuzwa mu turere, ariko ko bitaborohera kubikurikirana kuko hari abayifata bakibwira ko ari inkunga ya Leta batagomba kuyishyura.

Uyu mukozi avuga ko abaturage bagiye bayibona mu buryo babona n’izindi nyongeramusaruro byarushaho kuba byiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka