Nyuma y’uko imyaka yabo irengewe kubera imvura, basubiranye icyizere cyo kweza

Abahinga mu bishanga mu Karere ka Musanze na Gakenke, barishimira uburyo imyaka yabo imeze neza, nyuma y’uko yari yararengewe n’imvura nyinshi yaguye muri Nzeri 2021, bibatera guta icyizere cyo kuzabona umusaruro bari biteze.

Abaturage bavuga ko icyizere bari baratakaje cyagarutse
Abaturage bavuga ko icyizere bari baratakaje cyagarutse

Yari imvura nyinshi, aho yarengeye imyaka yose yari ihinze mu bishanga cyane cyane mu gishanga cya Mukungwa, aho buri wese wanyuraga mu muhanda Musanze-Kigali yabonaga ko iby’iyo myaka y’abaturage byarangiye, ku buryo bibazaga ikizabatunga mu minsi iri imbere.

Abo baturage ntibacitse intege, bafatanyije n’ubuyobozi bw’utwo turere, byumwihariko abashinzwe ubuhinzi, aho bakoze umuganda wo kwegura ibyo bigori byari byararengewe n’umuvu w’amazi, bishyirwaho ifumbire bigira imbaraga uruti rwongera gukomera.

Muri iki gihe muri ibyo bishanga haragaragara ibigori biteye amabengeza, aho abenshi batangarira imbaraga abaturage bakoresheje kugira ngo imyaka yari yararengewe yongere izanzamuke, itange n’icyizere cy’umusaruro mwinshi.

Bamwe mu bahinga muri ibyo bishanga baganiriye na Kigali Today, bagaragaje ibanga bakoresheje ngo imyaka yari yararengewe yongere igarurire abahinzi icyizere bari baratakaje.

Ntahompagaze Elias ati “Imvura yaraguye ibigori birarengerwa turiheba, twaraje turabyegura ibyari byarengewe n’icyondo tubishyiraho ifumbire turabishyigikira neza none dore birazutse, ni igitangaza kitubayeho, ntabwo twari tuzi ko byaba byiza bigeze aha. Turashimira ba goronome badufashije muri ibi bibazo, aho twari twarihebye none tukaba dutegereje umusaruro uruta uwo twabonaga”.

Twizerimana Embroise ati “Urebye imyaka imeze neza, Ubushize imvura yaguye ari nyinshi imyaka iza kurengerwa, nkatwe abahinzi rero ntabwo dupfa guheba ngo turekure, twaraje ibyarengewe tukabibyutsa tubiha itaka n’ifumbire, none icyizere cyagarutse turabona ko umusaruro uzaboneka”.

Twizerimana Embroise avuga ko ikibazo basigaranye ari uguhangana na nkongwa
Twizerimana Embroise avuga ko ikibazo basigaranye ari uguhangana na nkongwa

Maniriho Consolée ati “Byari byararyamye hasi amazi yabirengeye, udashobora kumenya ko hari hahinzwe imyaka, n’imodoka zajyaga i Kigali Cyangwa izavagayo zarahageraga zigahagarara abagenzi bakumirwa, ariko twaraje turabyunamura baduha ifumbire dushyiraho, none birasa neza turishimye”.

Impungenge abo bahinzi basigaranye, ni nkongwa ikomeje kwangiza ibyo bigore mu duce tumwe na tumwe, ariko abaturage bakavuga ko Leta irimo gukemura icyo kibazo, aho bari kubaha imiti yo gutera nkongwa ikagenda ipfa.

Kuradusenge Odette ati “Ibigori bisa neza, uretse nkongwa iri kugenda ibyona ariko ubu ikibazo cyakemutse, kuko baduhaye imiti turi kugenda duteramo dufatanyije na ba agronome, no ku mugoroba badukoresheje inama batubwira ko ikibazo cya nkongwa kirangira, ubu nta kibazo gihari icyizere cy’umusaruro kirahari rwose”.

Undi ati “Imyaka imeze neza ubu burwayi bwa nkongwa irya uruti rw’ibigori amababi akagenda ababuka nicyo kibazo dusigaranye, ariko turi kuyirwanya nta kibazo twigishijwe n’uburyo twajya tuyihandura tugateramo imiti, ibyari byafashwe na nkongwa biragenda bikira”.

Bavuga ko nkongwa bakomeje kuyihashya
Bavuga ko nkongwa bakomeje kuyihashya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko iyo mvura yari yateje impungenge ku myaka y’ibigori mu bishanga, ariko ngo habayeho gukorana n’abaturage mu gushakira hamwe umuti w’icyo kibazo cy’imyaka yarengewe, habaho igikorwa cyo kwegura ibyarengewe, ubu hakaba hitezwe umusaruro uhagije nk’uko Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabitangarije Kigali Today.

Yavuze ko kugeza ubu ibigori bihinze mu bishanga byitezweho umusaruro udasanzwe, kubera ibanga abaturage bakoresheje ririmo serivisi y’iyamamazabuhinzi bagejejweho, kandi bitabira na gahunda ya Twigire muhinzi, binyuze muri ‘Smart Nkunganire system’, aho umuhinzi atumiza inyongeramusaruro (ifumbire n’imbuto) kuri nkunganire ya Leta.

Yavuze kandi ko abahinzi baboneye imbuto n’ifumbire ku gihe, kandi baterera imbuto ku gihe k’ubufatanye n’imishinga inyuranye yita ku buhinzi, irimo Tubura One Acre Fund.

Irindi banga rituma ubuhinzi bwo mu bishanga bugenda neza, ngo ni ikurikiranabikorwa ry’ubuhinzi kuri buri rwego, umudugudu, akagari n’umurenge, aho abajyanama b’ubuhinzi ku midugudu bafatanyije n’abakozi bashinzwe iterambere mu tugari, begera abahinzi babakangurira gukurikirana imikurire y’ibihingwa mu mirima no kubakangurira kurwanya indwara n’ibyonnyi.

Ku kibazo cya nkongwa ikomeje kugaragara mu bigori muri ibyo bishanga byo muri ako karere, Visi Meya Niyonsenga yagize ati “Ku bufatanye na RAB, turimo kwegereza abaturage imiti yo kurwanya ibyonnyi, kandi biratanga icyizere ko nkongwa ishira mu mirima”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka