Nyaruguru: Ibijumba by’umuhondo byarabaryoheye babyita karoti

Nyuma y’uko muri 2016 na 2017 abahinzi bari bahawe imbuto y’ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A ntibayikunde kuko yeraga ibijumba bitabaryohera, iyo bahawe muri 2019 na 2020 yo ngo yera ibijumba biryoshye ku buryo abana basigaye babyita Karoti.

Nk’uko bivugwa na Vital Nsabumukunzi w’i Kibeho wahawe iyo mbuto ngo ayitubure, ibijumba byera ku migozi mishyashya bitandukanye cyane n’iby’iyo bari barahawe mbere.

Agira ati “Iya mbere yeraga ibijumba byoroshye cyane umuntu yagereranya n’ibihaza kuko mu kubiteka warangaraga gatoya bigashaya, kandi byari byifitemo n’impumuro itari nziza. Byatumaga abantu babyanga. Iyo dufite ubungubu yo yera ibijumba byiza kandi bifufuka. Abana bakunda no kubihekenya ku buryo iyo ubihinze kure y’urugo babicukura bakabihekenya, ukaba watahira aho.”

Uretse kuba ibi bijumba biryoshye, ngo byerera igihe gitoya kuko nyuma y’amezi abiri n’igice gusa umuntu atabirarana ubusa. Ku mezi atatu ho ngo biba byaguguye. Harimo ibyo bita Kabodi imbere bisa na oranje n’ibyitwa Okelewo bisa n’umuhondo w’igi imbere. Byose bifite igishishwa gitukura.

Nsabumukunzi anavuga ko kubera ukuntu ibi bijumba bikunzwe, usanga imbuto yo guha abashaka kubicirira nta kiguzi imubana nkeya. Atekereza ko byaba byiza kurushaho RAB yongereye abayitubura, ikagera kuri benshi.

Na none ariko, imbuto ya mbere yatumye hari abantu batagishaka kumva ubabwira ibijumba by’umuhondo n’ibya oranje, bituma bumva yahingwa n’abafite abana batoya gusa, na bo ku bw’intungamubiri zirimo.

Umuhinzi witwa Théodore Rubega wo mu Murenge wa Kibeho ati “Njyewe ntabwo mbihinga, mpinga ibisanzwe, cyane cyane ibyo bita Mugande kuko byera cyane. Ubundi se ko abafite abana batoya ari bo bayiha ukumva ngo ku kagari bagiye gufata imigozi y’abana, urumva nanjye najya kuyishaka?”

Ni yo mpamvu Laurance Nyirankuriza na we utubura iyi mbuto y’ibijumba avuga ko kubera umumaro bigira mu mubiri, hari hakwiye kubaho ubukangurambaga, ku bahinzi kugira ngo bitabire kubihinga, ariko n’abaguzi bitabire kubigura, kuko ababihinze ngo babijyana ku isoko bikabura abaguzi.

Agira ati “Hagombye ubukangurambaga, abantu bakabikundishwa bakabwirwa vitamini zirimo. Abahinzi bo bakanabwirwa ko byera vuba, kuko byerera amezi atatu.”

Callixte Kanyamibwa ukora mu mushinga Voice for Change wa Caritas Rwanda, ukunze gukora ubukangurambaga ku kurwanya imirire mibi, avuga ko ubushakashatsi ku by’imirire bwagaragaje ko mu Rwanda, ibura rya Vitamini A n’umunyungugu wa Fer bitaboneka cyane mu biribwa abantu bakunze kurya, ari imwe mu mpamvu hari abana barangwa n’imirire mibi n’abagwingira.

Agira ati “Vitamini A igira uruhare runini cyane mu mubiri w’umuntu. Ku bana batoya ituma bakura neza, ikongera ubudahangarwa bw’umubiri, ikawongerera ubwirinzi, ndetse ikarwanya ubuhumyi. Ku bagore batwite, fer ni ngombwa kuko ituma umubiri ugira amaraso ahagije. Umugore utwite aba ayikeneye kuko umubiri we uba ugomba kwitunga ugatunga n’uw’umwana atwite.”

Ni yo mpamvu RAB yakoze ubushakashatsi bwatanze ibijumba bikungahaye kuri vitamin A ari byo i Nyaruguru bita karoti ndetse n’ibishyimbo bikungahaye kuri fer bamwe bita colta. Ubu bushakashatsi kandi burakomeje no ku bindi bihingwa bigenda byongerwamo intungamubiri umubiri ukenera cyane.

Mu Karere ka Nyaruguru, uretse ibijumba karoti bitarakwira hose, n’ibishyimbo bikungahaye kuri fer urebye ntibirakwira ku buryo buhagije kuko imbuto yabyo ihenda ugereranyije n’iy’ibishyimbo bisanzwe.

Icyakora abaherewe ubuntu ikilo ngo babitubure muri uyu mwaka, n’ubwo biteze cyane kubera izuba ryacanye kare, hari uvuga ko yejeje ibiro 24 n’undi uvuga ko yejeje 15. Barateganya kuzareba uwo baha ikilo ku buntu na bo, kandi n’ababyifuzaho imbuto bashobora kubazanira isanzwe bakabaguranira.

Athanase Kanyamibwa uyobora ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyaruguru avuga ko muri raporo ya anketi minisiteri y’ubuzima yakoze mu mwaka wa 2015, i Nyaruguru hari abana 41,9% bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye. Naho iyakozwe muri 2018, i Nyaruguru hari 48,5% bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye.

Mu mwaka ushize wa 2019 ho, ipima ry’abana bari munsi y’imyaka ibiri ryakorewe mu midugudu batuyemo, ryasanze ku bana ibihumbi 21 bo muri Nyaruguru, 10,8% bari baragwingiye. Icyakora umwana uri munsi y’imyaka ibiri agaburiwe neza, kugwingira byakosoka. Si kimwe no ku wayirengeje.

Karemera rero asaba abatuye i Nyaruguru kwita ku mafunguro y’abana babaha indyo yuzuye, batibagiwe kwifashisha n’ibiribwa bikungahaye kuri Vitamini A no ku butare (Fer).

Anabasaba kandi kugabanya urubyaro, bakabyara abo bazabasha kwitaho uko bikwiye, bakagira isuku kandi abana bakiri batoya bakitabwaho ku buryo bw’umwihariko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka