Nyaruguru: Abahinzi bahangayikishijwe n’ibura ry’imbuto y’ibirayi

Abahinzi b’ibirayi bo ku Ruheru mu Karere ka Nyaruguru barataka ibura ry’imbuto y’ibirayi yo guhinga mu gihembwe cy’ihinga kigiye gutangira, kuko na nkeya ihari ihenda.

Imvano y’ibura ry’imbuto ku bahinzi b’ibirayi, ni imvura nyinshi yaguye mu gihembwe cy’ihinga gishize, nk’uko Elvanie Niragire yanabibwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, ubwo yaganiraga n’abayobozi bo mu Murenge wa Ruheru tariki 20 Kanama 2020.

Yagize ati “Imvura nyinshi yatumye imbuto y’ibirayi itaboneka, n’igaragaye ihraenze. Mwatwoherereje imvaruganda ku gihe gikwiriye, muzatwoherereze n’imbuto z’ibirayi zidahenze kugira ngo buri muturage abashe kuyigura, n’ubukungu bwacu burusheho gutera imbere”.

Damien Fashwanimana na we utuye ku Ruheru, asobanura ko imvura nyinshi yaguye yatumye ibirayi bidakura neza, n’izuba ryakurikiyeho rigatuma bimwe byuma bitarera, ku buryo kuri benshi n’imbuto bagiye bagerageza kubika yagiye ibora aho kuzana imimero nk’uko bari babyiteze. Ibi byatumye ababashije kubona imbuto ubu bari kuzihenda.

Fashwanimana agira ati “Ikilo cy’imbuto kiri kuri 800Frws na 850Frws. Mbere hari imbuto za Kuruza twaguraga 400Frws cyangwa 500Frws ku kilo, hakaba Gatuku twaguraga 500Frws na Kinigi twaguraga 600Frws”.

Imbuto iri guhenda nyamara ngo hari n’ababasha guhaha bibagoye kuko n’umusaruro utabaye mwiza nk’uko bisanzwe.

Fashwanimana ati “Nk’ubu niba nari nsaruye uturayi nkakuramo ibihumbi 20Frws, nari kugura ikilo cy’ibishyimbo cyangwa ifu y’ubugari abana bakarya. Ariko ubwo ayo mbonye njya kuyagura imbuto na yo ihenze, biraza kudutera inzara”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru, Nelson Muhayimana, na we avuga ko mu gihembwe gishize cy’ihinga umusaruro utagenze neza kubera imvura nyinshi n’izuba ryayikurikiye, bityo n’imbuto y’ibirayi iriho ikaba idahagije.

Icyakora ngo mu rwego rwo gushaka umuti urambye kuri iki kibazo, Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye na RAB bari gushaka uko muri buri murenge haba imirima yo gutuburiramo imbuto y’ibirayi.

Ati “Twemeranyijwe n’ubuyobozi bw’imirenge ko muri buri murenge bategura imirima yo gutuburiramo imbuto, cyane cyane iy’amakoperative, RAB ikazabaha imbuto yo gutubura, hanyuma ikazagezwa ku bahinzi. Ni ukugira ngo byibura nubwo muri iki gihembwe imbuto yabahenda, igihembwe kizakurikiraho izabe ihari”.

Kugeza ubu mu Murenge wa Nyagisozi RAB yamaze kuhatanga toni zigera kuri 20 z’imbuto y’ibirayi, bizahingwa mu mirima yagenwe bikazatanga imbuto abahinzi bazifashisha mu bihe biri imbere.

Muhayimana asaba abahinzi ko nubwo bari guhendwa ku mbuto, bagura inziza bakayihinga bateganya no kuzibikira imbuto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka