Nyanza: I Kibilizi bafite icyizere cyo kongera guhinga imyumbati bakeza

Abatuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza bafite cyizere cy’uko bagiye kongera kujya bahinga imyumbati, bakeza, bakihaza mu biribwa bakanasagurira amasoko, ku bw’umutubuzi w’imbuto z’iki gihingwa, AMPG Ltd, waje gukorera iwabo.

Bizeye ko imbuto za AMPG Ltdzizabaha umusaruro mwiza
Bizeye ko imbuto za AMPG Ltdzizabaha umusaruro mwiza

Nk’uko abatuye muri uyu Murenge babivuga, ngo kuva indwara ya Kabore yakwaduka mu myumbati ntibongeye kubasha kuyihinga ngo beze neza.

Imbuto bahinga ubu bayikura mu Karere ka Ruhango, ariko ntibahe umusaruro nk’uko bivugwa na Rosine Ntabomvura, utuye mu Mudugudu wa Bigarama mu Kagari ka Rwotso mu Murenge wa Kibilizi.

Agira ati “Nk’ubu iyo dufite iri mu murima, nta myumbati iriho, n’iriho yaraboze.”

Ibi ngo byatumye urebye nta myumbati bari bagihinga, nyamara ari yo yari isanzwe ibatunze.

Ntabomvura ati “Imyumbati ubundi ni byo biryo byari bidutunze Amayaga. Nta kindi kintu twabonaga twahinga ngo kigume mu murima, kikurengere.”

Igihingwa cy’imyumbati ngo banagihingaga mu murima ushaje bifuza ko wisubira, kuko bayiteraga ikamaramo imyaka itatu, yavamo umuntu agahingamo ibindi, bikera neza, kandi na ya myumbati ikabafasha kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Akomeza agira ati “Twari dusigaye duhinga ibigori, ariko ntibibikika. Nk’ubu ibyo twasaruye ku ihinga riheruka ubu byamaze kumungwa, nyamara iyo tuza kuba twarahinze imyumbati, nta nzara twari kuba dufite.”

Batangiye gutera iyo mbuto
Batangiye gutera iyo mbuto

Kampani AMPG Ltd yazanye imbuto zikomoka ku ngemwe zatunganyirijwe muri Laboratwari za RAB. Ibi ni byo biha icyizere abatuye i Kibilizi cy’uko baza kongera kubona imbuto nziza, ibaha umusaruro.

Uwitwa Gaston Gitori ati “N’ubwo uyu mutubuzi azanye izi mbuto ku bw’inyungu ze, kuri twebwe ni nk’umuterankunga. Tuzabyungukiramo.”

Ntabomvura na we ati “Dutangiye kugira icyizere cyo kuzabona imbuto umwaka utaha.”

Ubundi iyi Kampani yashinzwe n’abavandimwe bakomoka i Kibilizi, Marie Jeanne Umubyeyi, umwe muri bo, avuga ko biyemeje gutubura imbuto y’imyumbati kuko babyiruka babonaga ari cyo kiribwa cy’ingenzi gitunze abatuye Amayaga, nyamara igihe baje iwabo bakaba barasanze yaracitse.

Ati “Hari igihe habaho izuba rigacana cyane. Icyabaga cyatabara abantu wabonaga ari umwumbati. Hari ubwo bawinikaga ukavamo imivunde, hakaba n’ubwo bawukuye babona kuwinika bizatwara igihe bagakora imibaru, ikuma vuba, bagasekura bakarya. Ukabona ko ari igihingwa kidakwiye kubura muri aka gace.”

Ngo biteguye gukora ku buryo imbuto y’imyumbati itazongera kubura iwabo, kandi ngo igihe izaba yamaze kuboneka bihagije bazashaka ikindi gikenewe bahinga, gifitiye akamaro abaturanyi.

Severin Ntivuguruzwa, umukozi wa RAB ukora ubushakashatsi ku gihingwa cy’imyumbati, avuga ko ubundi hegitari yatuburiweho imyumbati ivaho imbuto ibihumbi 100, byahingwa kuri hegitari 10. Ni ukuvuga ko iyi mbuto yazanywe i Kibilizi izaterwa kuri hegitari zisaga 20.

Kubera ko ngo ikomoka ku yavuye ku ngemwe zavuye muri Laboratwari za RAB, igiye ifatwa neza yazatanga imbuto ishobora guhingwa izindi nshuro zigera muri eshanu, itaraganzwa n’indwara ngo bigere aho ihingwa ntiyere.

Gitifu Valens Murenzi (wambaye umupira w'umukara uri gutera ingeri z'imyumbati) na we yateye imyubati
Gitifu Valens Murenzi (wambaye umupira w’umukara uri gutera ingeri z’imyumbati) na we yateye imyubati

Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Valens Murenzi, we avuga ko bagiye gushishikariza n’abandi bahinzi bafite ubutaka bunini bushobora kuba bwakwifashishwa mu gutubura iyi mbuto kuzabyitabira, kugira ngo abaturage babo bongere guhinga imyumbati, beze, kandi ngo baramutse bagize umutubuzi byibura muri buri kagari, byabafasha.

Urebye ngo ikiribwa cy’imyumbati cyari kimaze gukendera muri uyu murenge ayobora, byari byaratumye umuntu ashobora kujya ku isoko akayibura, yanayibona agasanga ihenze.

Imyinshi mu myumbati ihinze i Kibilizi kuri ubu yararwaye
Imyinshi mu myumbati ihinze i Kibilizi kuri ubu yararwaye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka