Abo bahinzi bibumbiye muri koperative Duhuzimbaraga, bavuga ko uwo mushoramari yari yarabijeje kugura umusaruro wabo wose akanawutunganya ariko aho umusaruro wereye baramubura.
Umusaruro bari basanzwe beza ngo wagurwaga n’abashoramari baturutse muri Bugarama na Muhanga kandi bakabagurira neza.
Nyuma haje umushoramari muri ako karere ahubaka uruganda anabizeza kubabera umuguzi mukuru. Gusa ibyishimo bari batangiranye ntibyamaze kabiri kuko ku isarura riheruka yananiwe kugura na toni n’imwe none ngo ubu bafite toni zisaga 400 zaheze mu bubiko.
Segatarama Emmanuel umwe muri abo bahinzi avuga ko bamwe babuze uko bishyura inguzanyo bari barafashe mu ma banki mu gihe abandi babuze ayo bishyura abahinzi babahingira mu mirima.
Agira ati “Hari abakerewe guhinga kubera ko babuze icyo bahemba ababakorera, hari abafite abana ku mashuri babuze uko bajyayo kubera amafaranga yabuze, hari n’uwari kwishyura banki ubu banki iri kubara amafaranga yayo ntihagarara.”
Nsengimana Jonatha, uhagarariye urwo rugandarwari rwijeje abahinzi kubagurira, avuga ko impamvu bataguriye aba bahinzi ari uko ngo abahinzi bifuje amafaranga menshi ku giciro cy’umuceri.
Ati “Twari twaragize imbogamizi y’uko batuzamuye ku biciro binyuranyije n’ibya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’iy’Ubuhinzi. Sinavuga ngo tuzarangiza kwugura igihe iki niki ariko bizihuta ukurikije igiciro baduhaye mbere.”
Ikibazo cyaba bahinzi bagituye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Munyeshyaka Vincent nawe abizeza ko agiye kubashakira undi mushoramari uzagura uwo musaruro bidatinze.
Ati “Tugiye kureba abandi bagura umuceri bagurire abaturage. Tugiye kubikoraho mu minsi mike ku buryo twaba tubaboneye ubagurira uriya muceri ungana na toni zisaga 400 basigaranye.”
Muri Miliyoni 100Frw zirenga umushoramari Macumi Edison nyir’uruganda, yagombaga kubaha ku musarruo wabo, yari yabahaye miliyoni 17Frw.
Koperative y’abo bahinzi ifite abanyamuryango 2006 beza toni ziri hagati ya 500 na 475 ku gihembwe kimwe, bakazihinga kuri hegitari 156 zigize icyo gishanga cya Kirimbi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ubu inkuru nk’iyi iba ifite ukuri koko? Biramutse aribyo njye nakumirwa kuko mu Rwanda twaba dufite ibiryo byinshi, buri wese arya ibisigaye akamena. Njye numva ahubwo wenda baragize ikibazo cy’igiciro bifuza, ariko kuvuga ko babuze abaguzi ba quelque tone de riz ndikubona muri ubu bubko kwaba ari ukwibeshya.