Nyamasheke: Inzego zitandukanye zunguranye ibitekerezo byo kwihutisha “Gatare Tea Project”

Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Umushinga w’Icyayi wa Gatare (Gatare Tea Project) mu karere ka Nyamasheke iratangaza ko harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo ibikenewe biboneke, bityo imirimo ijyanye no kubaka uruganda yihutishwe ndetse n’ubuso buhinzeho icyayi bwiyongere.

Iyi Komisiyo iremeza ko mu gihe uru ruganda ruzaba rwuzuye ruzateza imbere agace ruzaba rwubatsemo, by’umwihariko mu mirenge ya Karambi, Kilimbi na Cyato kuko uru ruganda ruzaha akazi abakozi bahoraho bagera kuri 500 ndetse n’abandi batandukanye bazajya bakora imirimo itandukanye mu buhinzi bw’icyayi no gusarura.

Mu nama ngarukakwezi ya Komisiyo ishinzwe umushinga w’iki cyayi yateranye kuri uyu wa gatatu, tariki 17/04/2013, inzego zose zifite mu nshingano uru rwego zunguranye ibitekerezo by’uburyo imirimo ijyanye n’iyubakwa ry’uruganda yakwihutishwa ndetse ubuso buhinzeho icyayi bukiyongera kugira ngo hazaboneke umusaruro uzahaza uru ruganda mu gihe ruzaba rwuzuye.

Abagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'Umushinga w'Icyayi wa Gatare.
Abagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Umushinga w’Icyayi wa Gatare.

Mu mbogamizi zagaragajwe harimo ko umuhanda wa kilometero zigera kuri 23 ugana ahubakwa urwo ruganda wangiritse ku buryo kugeza ubu bigoranye ko imodoka nini zo gutwara ibikoresho byo kubaka uru ruganda zabasha kuhanyura.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles ari na we uyoboye iyi Komisiyo atangaza ko harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo uyu muhanda usanwe kuko n’ubundi wari wakozwe ariko ukaba ugenda wangizwa n’imvura nyinshi igwa muri aka karere.

Mu ngamba ziriho zikaba ari izo gushaka laterite (igitaka gikwiriye gishyirwa mu muhanda) ikwiriye kandi ngo aho kuyikura hamaze kuboneka ku buryo hasigaye imirimo yo kuyicukura no kuyigeza ahakorwa uwo muhanda kugira ngo utungane, bityo bizashoboke kuhageza ibikoresho byo kubaka uruganda.

Ibumoso ni Bahizi Charles, Chairman wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya 'Gatare Tea Project'.
Ibumoso ni Bahizi Charles, Chairman wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya ’Gatare Tea Project’.

Ikindi cyagaragajwe mu kungurana ibitekerezo ni uko abafite mu nshingano guhinga icyayi, by’umwihariko amakoperative y’abahinzi b’icyayi, basabwe gukora ibishoboka kugira ngo bahinge ubuso buteganyijwe bityo hazaboneke umusaruro uhagije.

Umushinga w’Icyayi wa Gatare (Gatare Tea Project) ukubiyemo uruganda rwo ku rwego rwo hejuru rutunganya icyayi ndetse n’ubuhinzi bw’icyayi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka