Nyamasheke: Abari bazinutswe guhinga icyayi ubu basigaye babura n’aho bagihinga

Nyuma yo kwirara mu mirima y’icyayi bakakirandura kubera umujinya w’imicungire idahwitse y’amakoperative yabo, abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko ubuso bwo kugihingaho butangiye kuba buke nyuma y’aho ibibazo bikemukiye bakongera kugihinga.

Abayobozi batandukanye bafatanyije n'abaturage gutera icyayi
Abayobozi batandukanye bafatanyije n’abaturage gutera icyayi

Icyari cyateye umujinya abo bahinzi, ngo ni ukuntu abayobozi b’amakoperative babarizwamo babayoboraga nabi ndetse bakanyereza imitungo yabo harimo n’amafaranga yavaga mu cyayi cyabo .

Nambajimana Simeon, umwe muri abo bahinzi ati ” Abatuyoboraga bahugiraga mu kwirira inyungu zacu bikaduca intege, bikanatudindiza cyane mu kazi.”

Nyuma y’ibibazo byinshi byavugwaga mu buhinzi bw’icyayi, nddetse abenshi bakaba bari barateye ishyamba aho bagikuye, kuri ubu ubuhamya buhari ni uko byakemutse nyuma y’uko ubuyobozi bw’amakoperative yabo buhindutse.

Ngerageza Batega agira ati” Nari nararetse guhinga icyayi, aho nagiteraga mpatera ishyamba, ariko ubu nongeye kurandura ishyamba ntera icyayi ubu basigaye bampa ku dufaranga nanjye ndi kwiteza imbere.”

Abahinzi b'icyayi bishimira ko gisigaye kibateza imbere
Abahinzi b’icyayi bishimira ko gisigaye kibateza imbere

Karamaga Francois umuyobozi w’impuzamahuriro y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda , avuga ko uruhare bagize mu guca akarengane abahinzi b’icyayi bahuraga nako ngo rwatumye abahinzi b’icyayi bongera kwigirira icyizere, bongera kuyoboka icyo gihingwa .

Ati” Ubungubu twashyizeho uburyo umuhinzi wese agomba kumenya amafaranga agomba guhembwa buri kwezi, ayo akatwa y’ ifumbire n’ayo twayumvikanyeho. Mbega ubu bisigaye bigenda neza byose twarabihinduye abahinzi barabyishimiye.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari abahinzi b’icyayi babarirwa mu bihumbi 43. Muri bo, abagera ku bihumbi 11 bakaba ari abo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Igihingwa ngengabukungu cy’icyayi ni kimwe mu byinjiza amafaranga menshi mu gihugu.

Karamaga Francois umuyobozi w'impuzamahuriro y'abahinzi b'icyayi mu Rwanda avuga ko bagize uruhare mu guca ibyatumaga abahinzi binubira guhinga icyay
Karamaga Francois umuyobozi w’impuzamahuriro y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda avuga ko bagize uruhare mu guca ibyatumaga abahinzi binubira guhinga icyay

Mu mezi umunani ashize icyayi cyinjije miliyoni 67 z’Amadolari, intego ni uko ayo madolari agomba kwiyongera cyane, kuko bateganya gukomeza kuzamura umusaruro w’icyayi haba mu bwiza no mu bwinshi.

Bitabiriye gutera icyayi bashishikaye
Bitabiriye gutera icyayi bashishikaye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka